Kigali

Hazacura iki nyuma y'isezerano Perezida wa Rayon Sports yahaye abakunzi bayo?

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:14/01/2025 11:16
0


Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée yijeje abakunzi bayo kutongera gutsindwa mu buryo batsinzwemo na Mukura VS ndetse anabasaba gukomeza kuba hafi y'ikipe.



Ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize nibwo ikipe ya Mukura VS yatsindaga Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino wo ku munsi wa 15 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda wabereye kuri sitade mpuzamahanga ya Huye.

Ni ibitego 2 byatsinzwe na Jordan Dimbumba na Niyonizeye Fred mu gihe 1 cya Rayon Sports cyo cyatsinzwe na Fall Ngagne kuri penariti.

Nyuma y'uyu mukino Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée abinyujije muri group ya Whatsapp ahururamo na bamwe mu bafana bafasha ikipe mu bijyanye no gutanga amafaranga, yabijeje ko kongera gutsindwa mu buryo byagenzemo ku mukino na Mukura VS bitazongera kubaho. Yababwiye ko kandi buri wese akwiye gutekeza icyazatuma bitwara neza mu mikino yo kwishyura bakegukana igikombe.

Yagize ati " Twaratsinzwe bibaho gutsinda no gutsindwa ariko ntabwo twiteguye kongera gutsindwa muri buriya buryo njyewe niko nabibonye ntabwo twiteguye kubikora. 

Rero biriya bitanga isomo bikanakwigisha icyo ugomba gukora. Rero uko mbibona buri muntu wese yicare atekereze, ni iki cyatuma twongera gusubira mu murongo mwiza ,ni iki cyatuma dutwara igikombe, imikino yo kwishyura turayitwaramo gute?".

Yabwiye aba bafana ko bagomba kumva ko ikipe ari iyabo bakanamenya ko intsinzi igendana n'amafaranga.

Ati" Iyi kipe ni iyacu ni iy'abafana nta handi tuza gukura,hari ibintu bibiri tugomba kumenya intsinzi igendana n'amafaranga, amafaranga nayo uyafite yonyine nta cyo byakumarira.Rero mureke tubishake byombi kandi tuzabigeraho ,dufite ubushake namwe mufite ubushake. 

Mu gutsindwa habayemo kwirara, habayemo iki gusa nyisura yari ifite icyizere ariko nta nubwo byari bikwiye ko nyisura njyenyine rero ibyo byose tubirebeho".

Twagirayezu Thaddée yavuze ko yifuza ko mbere y'uko imikino yo kwishyura itangira bagomba kuzahura bagakora inama.

Ati" Nifuza ko mbere y'uko dusubira mu mikino yo kwishyura, nifuzaga niba bitabavuna twazongera tugahura, tugategura kuko byose biva muri mwebwe tuganira tukareba icyo tugomba gukora hagati aho ngaho".

Yanashimiye aba bafana ubufasha bwabo bagaragaje mu mikino Rayon Sports yitwayemo neza gusa anabasaba gukomeza kuba hafi y'ikipe.

Rayon Sports yasoje imikino ibanza ya shampiyona iri ku mwanya wa mbere n'amanota 36 aho irusha APR FC ya kabiri amanota 5.

Perezida wa Rayon Sports avuga ko iyi kipe itazongera gutsindwa mu buryo byagenzemo kuri Mukura VS 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND