Cristiano Ronaldo, umwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru b’ikirangirire ku isi, yemeye kongera amasezerano ye muri Al-Nassr, bikamugira umukinnyi uhembwa amafaranga menshi mu mateka.
Aya masezerano mashya azamugeza mu mwaka wa
2026, aho azakomeza gukinira iyi kipe yo muri Saudi Arabia.
Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru Al Khabar
na O Jogo, Ronaldo azakomeza guhembwa miliyoni £173 ($211 miliyoni) buri mwaka,
akomeze kuba ku isonga mu kwinjiza amafaranga menshi kurusha abandi bakinnyi.
Uyu mushahara ushimangira ko, nubwo afite imyaka 39, agifite agaciro gakomeye n’inyota
yo kuguma gukina ruhago.
Nubwo Ronaldo byavugwaga ko ashobora
kwerekeza muri Al-Hilal ya Neymar, yahisemo kuguma muri Al-Nassr aho yifuza
guhangana n’aya makipe akomeye muri Saudi Pro League. Byongeye, yasabye ko
ikipe ye ishyiramo imbaraga mu kugura abandi bakinnyi b’inzobere mu isoko ryo
muri Mutarama kugira ngo bahatanire ibikombe bikomeye ku rwego mpuzamahanga.
Ronaldo amaze gukina imikino 90 muri
Al-Nassr, atsindamo ibitego 81 ndetse atanga imipira 18 yavuyemo ibitego. Uyu
musaruro ugaragaza ko, nubwo ari mu myaka y’imusozo mu mwuga we, akiri
umukinnyi udashidikanywaho mu gusatira no gutsinda ibitego.
Aya masezerano mashya azatuma Ronaldo aguma
muri Saudi Arabia, aho umupira w’amaguru uri kugenda ubona agaciro mu rwego
mpuzamahanga. Uretse kuba Ronaldo ari ikirangirire ku kibuga, yanahinduye
uburyo shampiyona ya Saudi Arabia ireberwa ku isi, bituma ibindi byamamare
bifatwa nk’icyitegererezo bikomeza kwerekeza muri iki gihugu.
Cristiano Ronaldo akomeje kwerekana ko atari
gusa umukinnyi, ahubwo ari ikirango cy’umupira w’amaguru ku rwego rw’isi.
Imyaka ye mu kibuga ikomeje kuba umusemburo w’ibyishimo ku bafana be n’abakunda
umupira w’amaguru muri rusange.
Kuva Cristiano Ronaldo yajya uri Saudi Alabia
abandi bakinnyi bahise bamukurikira harimo Neymar Junior, Karim Benzema, Ngolo
Kante, ndetse n’abandi.
Cristiano Ronaldo yemeye kongera amasezerano muri Al-Nassir
TANGA IGITECYEREZO