Bayern Munich yiteguye guhatanira Kobbie Mainoo, umukinnyi w’imyaka 19 ukinira Manchester United n’u Bwongereza, nyuma yo kwigaragaza nk’impano ikomeye mu mwaka ushize.
Mainoo, utarashyira umukono ku masezerano
mashya, bivugwa ko yasabye umushahara munini wa buri cyumweru, ibintu bishobora
gutuma ikipe ye imurekura kuri £200,000 Bayern Munich ishaka gutanga.
Ikipe yo mu Bubadage ihanganye na Chelsea mu gushaka uyu musore, ariko Manchester United irifuza kumugurisha hanze y’u Bwongereza aho kumurekura ajya mu makipe bahanganye muri Premier League.
Bayern
Munich kimwe na Chelsea, yizeye ko ishobora kugura Mainoo niba ibiganiro
by’amasezerano bishya bidatanga umusaruro.
Umutoza wa Manchester United, Ruben Amorim,
yasabye Mainoo kwerekana ko ashoboye gukomeza kuzamura urwego rwe kugira ngo
ahabwe umushahara ukomeye. Ibi bishimangira ko United yifuza gukomeza
kumugumana.
Mu gihe ibiganiro by’amasezerano bishya
bitakomeza, Manchester United ishobora guhitamo kumugurisha mu gihe igiciro
gihwanye n’impano ye ndetse n’umusaruro atanga cyaboneka.
Kobbie Mainoo, ufite ahazaza hizewe mu mupira
w’amaguru, ashobora kuba umwe mu bakinnyi b’ingenzi ku isoko ry’igura
n’igurisha muri Mutarama. Ubu benshi bari kwibaza niba azerekeza mu Budage
cyangwa azaguma mu Bwongereza akajya kwa Chelsea.
Kobbie Maino arifuzwa na Bayern Munich
TANGA IGITECYEREZO