Urubyiruko rugize icyiciro cya 12 cy’Intore z’Inkomezabigwi mu turere twose tw'igihugu rwatangiye urugerero rudaciye ingando ruzibanda ku bikorwa bihindura ubuzima bw’abaturage, birimo imirimo y'amaboko ndetse n’ubukangurambaga ku baturage.
Mu butumwa bw'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri Y'ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu Mahoro Eric bujyanye n'Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 12 rwatangiye uyu munsi tariki 13 Mutarama 2025, mu kiganiro na RBA yagize ati "Urugerero ni igice gikomeye cy’imibereho y’Umunyarwanda."
Yakomeje ashimangira ko nta ntore n'imwe ikwiye kubura ku rugerero kuko bazungukiramo byinshi ndetse bakaba baxakoramo ibikorwa bigamije gusigasira umuco no kubaka igihugu.
Muri rusange, ibikorwa bizakorwa n’uru rubyiruko birimo; kubakira abatishoboye, kubaka uturima tw’igikoni, gukurungira inzu, kubaka rondereza, kubaka ubwiherero no gutunganya imihanda.
Uru rubyiruko ruzanashishikariza abaturage kwishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza ,kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza, no gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zigamije guteza imbere abaturage.
Ruzanakangurira kandi abaturage kubahiriza ingamba zo kwirinda indwara ya Malaria zirimo kuryama mu nzitiramibu, kubakangurira kwishyura imisoro ku gihe, kugira isuku, gutanga amakuru ku nzego za Leta, no kwirinda ibiyobyabwenge.
Urubyiruko rwatangiye urugerero ruzakora ibikorwa byo kubakira abatishoboye, kubaka uturima tw'igikoni, gukurungira inzu, kubaka rondereza, kubaka ubwiherero no gutunganya imihanda.
TANGA IGITECYEREZO