Kigali

Perezida Kagame yagize Jean-Guy Afrika Umuyobozi Mukuru wa RDB

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:13/01/2025 11:49
0


Perezida Paul Kagame yagize Jean-Guy Afrika Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).



Ni icyemezo cyatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Mutarama 2025. Iki cyemezo Perezida Paul Kagame yagifashe ashingiye ku biteganwa n'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 112.

Mu 2022, Jean-Guy Afrika yagizwe Umuyobozi w'agateganyo w'Ibiro bishinzwe guhuza ibikorwa by'Akarere muri Banki Nyafurika itsura amajyambere. Afite uburambe muri politiki rusange, guhuza ibikorwa by'Akarere, imari ishingiye ku bikorwa remezo, no gutegura imishinga.

Afrika afite impamyabumenyi ya 'Master's' mu bucuruzi mpuzamahanga na politiki yakuye muri kaminuza ya George Mason.

Agizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, asimbuye Francis Gatare, wagizwe Umujyanama wihariye muri Perezidansi ya Repubulika na Perezida Kagame ku wa 20 Ukuboza 2024.

RDB ni urwego rwashyizweho n’Itegeko nº 46/2013 ryo ku wa 16/06/2013. Ifite inshingano zo kwihutisha iterambere ry’ubukungu mu Rwanda hashyigikirwa iterambere ry’urwego rw’abikorera.

Ifite kandi inshingano zo kugira uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa politiki n’ingamba bigamije kwihutisha ibikorwa byose by’iterambere ry’ubukungu no gufasha Leta n’urwego rw’abikorera kubigiramo uruhare rugaragara, gushyira mu bikorwa politiki n’ingamba bigamije guteza imbere ishoramari ry’abenegihugu n’iry’abanyamahanga mu Rwanda hagamijwe kwihutisha iterambere ry’ubukungu.

Ifite kandi mu nshingano gushyira mu bikorwa politiki n’ingamba bigamije guteza imbere ibijyanye no kohereza ku masoko yo mu karere n’ayo ku rwego mpuzamahanga ibicuruzwa na serivisi byongerewe agaciro, uretse ibiri mu nshingano z’izindi nzego; guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo, kugira uruhare mu kugena no gushyira mu bikorwa politiki n’ingamba birebana n’ubukerarugendo no kubungabunga pariki z’Igihugu n’ahandi hantu hakomye mu birebana n’ubukerarugendo. 


Jean-Guy Afrika yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RDB






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND