Umuraperi Bahizi Zitoni Eddy Prince Nest wamamaye mu muziki nka Mistaek, yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira ku isoko Album ye ya Kabiri izumvikanisha umuco gakondo w’Abanyarwanda, n’uruvangitirane muri rusange rw’umuziki ashaka gukora.
Atangaje ibi mu gihe yashyize ku isoko indirimbo “On Time” yakoreye amashusho ubwo yari mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, Uganda, U Burundi, i Paris mu Bufaransa n’u Rwanda, mu birori by’imideli “Inzozi” byabaye hagati y’Ukwakira n’Ugushyingo 2024.
Yafashe amashusho y’iyi ndirimbo nyuma y’iminsi micye yari ishize ayishyize hanze mu buryo bwa ‘Audio’ iherekejewe n’amafoto, maze abafana bamusaba ko yayikora mu buryo bw’amashusho kuko yabanyuze.
Mistaek yabwiye InyaRwanda ko yasohoye iyi ndirimbo mu gihe ari no kwitegura kurangiza Album ye ya mbere, kandi mu ndirimbo zizaba ziyigize harimo n’iyi ndirimbo ‘on Time’.
Ati “Iriya ndirimbo abantu barayikunze, bambwira kuyikorera amashusho, yari indirimbo isanzwe. Kugeza ubu Album yararangiye, hari indirimbo nakoreye amashusho zamaze kurangira, ariko ndashaka kuzisohorera rimwe bitarengeje muri uyu mwaka.”
Akomeza ati “Album yo yararangiye mu buryo bwa ‘Audio’ n’indirimbo nk’eshatu nazikoreye amashusho, ariko mu by’ukuri intego ni uko ngomba kuzifatira amashusho zose, ibyo byose nkabihuza n’akazi kanjye ka buri munsi k’imideli n’ibindi.”
Mistaek yavuze ko mu ikorwa ry’iyi Album, yakoranyeho indirimbo n’abahanzi bo mu Rwanda ndetse n’abo mu mahanga; ni nako bimeze ku ba Producer bakoranye.
Yungamo ati “Nagize amahirwe nkorana n’abantu bo muri Nairobi baramfasha, bakunda impano yanjye urabyumva nyine ni urugendo.”
Uyu
muhanzi yavuze ko ataranzura indirimbo zizaba zigize Album ye ya Kabiri, kuko
imibare ya hafi akora igaragaza ko ubu muri studio ye bwite afitemo indirimbo
70.
Ati “Niyo mpamvu na n’uyu munsi njyewe n’ikipe yanjye twicara tukibaza tuti muri izi ndirimbo, twakuramo 16 bigenze gute. Kugeza ubwo n’izina ryo kwita iyi Album, dufite ibitekerezo birenga 10, niyo mpamvu ntaho mvuga ngo indirimbo zizaba ari zingahe, cyangwa se izaba yitwa gute? Rero reka tubyite Album, yiteguwe kandi yarangiye.”
Mistaek asobanura iyi Album “Nko gukura mu muziki no mu buhanzi muri rusange, hamwe no kumenya agaciro ku muco w’iwanyu.”
Akomeza ati “Kuko byose ahantu bishingiye, ni ku muco. Nafashe igihe ikinini nkora ndi gushaka uburyo nashyiramo gakondo y’iwacu. Niba usigaye unabyumva uburyo nkoramo muri iyi minsi, ndi gukora nibanda cyane ku muco w’iwacu, kwivuga, kuvangamo umudiho w’iwacu, uzabyumva cyane.”
Uyu musore yaherukaga gushyira ku isoko Extended Play (EP) ebyiri, zirimo iyo yise ‘Za Story’ ari nayo yatangiriyeho, ndetse n’iyo yise ‘Bad News’ ari nayo iriho indirimbo yise ‘Ku Cyaro’ yamamaye mu buryo bukomeye.
Anafite ku isoko Album ya mbere yise ‘2K40’ iriho indirimbo nka 'Muchoma' 'Ndumusazi' yakoranye na Bull Dogg, 'Ndikwikora' na B-Threy, 'Gift of Jah', 'No Offense', 'Nabrizza' na Nabriza, 'RN' na Yuhi Mic, 'Ryangombe', 'Seka' na Maestro Boomin;
'Tell Me' na Symphony Band, 'Kumuteremuko' na Bruce The 1 St, 'Amahoro, 'Tracy', 'Indaya' na Okkama, 'Chemistry', 'No Boy Know' na Madebeats, 'Chase' na Nillan na Bigzed, '2K40 Life', 'Sinner', 'Mama' na 'Down' yakoranye na Club Version.
Ni album avuga ko yakozwe na ba Producer batandukanye barimo nka Baby Made It, Logic Iy, Madebeats, Pastor P, The Major, Umuriro, Bob Pro na Kenny Pro Beats.
Umuraperi Mistaek yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira ku isoko Album ye ya Kabiri
Mistaek yavuze ko Album ye nshya izumvikanisha umuco gakondo n’umuziki ashaka gukomeza gukora
Mistaek
yavuze ko yakoreye indirimbo ye ‘On Time’ muri Kenya mu rwego rwo guteguza
Album ye
Mistaek yavuze ko mu Ukwakira 2024 yitabajwe mu birori by’imideli byiswe ‘Inzozi’ byabereye mu bihugu birimo Uganda n’u Burundi
Ku wa 5 Nyakanga 2023, nibwo Mistaek yatangaje isohoka rya Album ye ya mbere yise "2K40" iriho indirimbo 17
KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ON TIME’ YA MISTAEK
TANGA IGITECYEREZO