Kigali

Juno Kizigenza yatangiye gukora kuri Album ya Kabiri yitegura kwizihiza imyaka 5 mu muziki

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/01/2025 16:25
0


Umuhanzi wamenyekanye nka Juno Kizigenza, yatangiye urugendo rwo gukora indirimbo ziziba zigize Album ye ya Kabiri, ahereye ku ndirimbo ‘Shene’ yasohotse kuri uyu wa Mbere tariki 13 Mutarama 2025, ni nyuma y’iminsi yari ishize ayiteguje abakunzi be.



Uyu muhanzi wamamaye mu bihangano binyuranye, yari amaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga agarukwaho cyane nyuma y’uko umunyamideli Kate Bashabe yagaragaje kunyurwa n’iyi ndirimbo mbere y’uko ijya hanze mu buryo bw’amashusho. 

Juno Kizigenza niwe wanditse iyi ndirimbo, ni mu gihe yatunganyijwe na Element, kandi yayikoze mu njyana ya ‘Afrobeat’ yakunze kumushwanisha na Studio ya Country Records yakozemo igihe cy’imyaka ibiri, yamufunguriye amarembo y’ubwamamare bwe.

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yanononsowe na Bob Pro, ni mu gihe amashusho yafashwe na Gad, yitabaza John Elarts wo mu Burundi mu rwego rwo kugirango amashusho ahabwe isura nziza.

Umujyanama wa Juno Kizigenza, Nando yemereye InyaRwanda, ko iyi ndirimbo iri mu zizaba zigize Album ya Kabiri. Ati “Iyi ndirimbo iri mu zizaba zigize Album ya Kabiri Juno yitegura gushyira hanze, bishobotse muri uyu mwaka.”

Yavuze ko uyu mwaka usobanuye ikintu kinini kuri Juno Kizigenza, kuko wahuriranye n’imyaka itanu izaba yuzuye ari mu muziki. Ati “Ni umwaka udasanzwe kuri we. Kuko muri Gicurasi 2025, azaba yizihiza imyaka 5 izaba ishize ari mu muziki.”

Nando yavuze ko iyi ndirimbo isohotse, mu gihe Juno yari amaze igihe yumvikana mu bihangano yahuriyemo n’abahanzi, ariko ko yanateye intambwe yo gutangira gukora indirimbo ze zizaba ziri kuri Album ya Kabiri.

Ati “Hari hashize igihe asohora indirimbo ari kumwe n’abandi bahanzi, kuri iyi nshuro rero wabonye ko yatangiye gushyira hanze indirimbo ze bwite.”

Birashoboka ko mu kwizihiza imyaka itanu ishize ari mu muziki, Juno Kizigenza azakora ibitaramo, ndetse akanamurikira abakunzi be Album ye ya Kabiri.

Mu myaka itanu ishize ari mu muziki, uyu muhanzi yigaragaje cyane mu bitaramo bikomeye yahuriyemo n’abandi bahanzi, ndetse yakoze indirimbo zatanze ibyishimo kuri benshi.

Ari mu baririmbye mu gitaramo cyahurije abaraperi barenga 10 muri Kigali Universe, kandi yagaragaye cyane ashyigikira abandi bahanzi barimo nka Bushali.

Ku rubuga rwe rwa Youtube, yivuga nk’umuhanzi wazamukanye ingoga mu rugendo rwe rw’umuziki, kandi watangiriye mu maboko ya Bruce Melodie.

Agaragaza ko kuva muri 2019 ari mu muziki, ibihangano bye bimaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 40.

Juno Kizigenza atangiye gukora kuri Album ya Kabiri, mu gihe muri Nyakanga 2023 yasohoye Album ya Kabiri yise ‘Yaraje’.

Ni album yihariye mu rugendo rwe rw’umuziki, kuko yayikoranye n’abahanzi bakuru mu muziki barimo Butera Knowless, King James, Bull Dogg, Riderman, Bruce Melodie, Kenny Sol ndetse na Ally Soudy.

Yakozweho na ba Producer barimo MadeBeats usigaye abarizwa mu Bwongereza, Santana wo muri Hi5, Price Kiizi wo muri Country Records, Kozze, Bob Pro, Kina Beats, Nase Beat n’abandi banyuranye bagiye bahuza imbaraga mu gutuma igira icyanga.

Ubwo yashyiraga hanze iyi album, Juno Kizigenza yagize ati “Imfura yanjye mu mizingo yageze hanze ahantu hose bumvira imiziki. Reka mfate umwanya wo gushyimira buri wese wagize uruhare kuri iyi album, abahanzi bagenzi banjye, aba Producer n’abandi.”


Juno Kizigenza yatangiye gukora ku ndirimbo zizaba zigize Album ye ya Kabiri 

Muri Gicurasi 2025, Juno Kizigenza azizihiza imyaka itanu izaba ishize ari mu muziki 

Juno Kizigenza yaherukaga gushyira ku isoko Album ya mbere yise ‘Yaraje’ 


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SHENGE’ YA JUNO KIZIGENZA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND