Umukinnyi w'Umunyarwanda, Byiringiro Lague yahakanye ibyo kuba ataragiye muri Rayon Sports kubera ko yakiniye APR FC nk'uko hari bamwe babitekereje ndetse anavuga ko atasaba imbabazi abafana ba Rayon Sports batanyuzwe n'uyu mwanzuro.
Ibi yabigarutseho ubwo yaganiraga na B&B Kigali Fm ku munsi w'ejo ku wa Gatandatu tariki 11 Mutarama 2024.
Uyu mukinnyi yavuze ko umwanzuro wo kujya muri Police FC yawufashe nyuma y'uko abanje kuganira n'umugore we.
Ati" Njye mfite umuryango,mfite umugore n'abana babiri ni njyewe ukina umupira ariko sinshobora kwihitiramo umwanzuro nyine mbanza kuganira n'umugore nkumva nawe uko abitekereza. Ubwo rero bitewe n'inyungu zanjye n'iz'umuryango niyo mpamvu nafashe umwanzuro wo kujya muri Police FC".
Yavuze ko Rayon Sports atari ikipe mbi gusa kugira ngo ajye muri Police FC byatewe n'inyungu z'umuryango we.
Ati" Rayon Sports ntabwo ari ikipe mbi,ni ikipe nziza buri muntu wese yakwifuza gukinira ariko ni amahitamo ,njyewe bitewe n"inyungu z'umuryango niyo mpamvu nahisemo Police FC".
Byiringiro Lague yavuze ko yari yumvikanye n'abayobozi ba Rayon Sports ko bajya kumufata ku kibuga cy'indege bakajya kuganira gusa bikaza kurangira badahuje ndetse anasobanura ko ibi bitatewe no kuba yarakiniye APR FC.
Yagize ati " Twari twavuganye twumvikanye ko baza kundeba tukabivuganaho tukareba niba bamenyemerera icyo nshaka nkabasinyira rero twicaranye kumeza numva ntabwo turi guhuza.
Niyo mpamvu ntabyo kuvuga ngo Rayon Sports ngo ni ukuyanga ngo ni ukuvuga ngo nuko nakiniye APR FC oya ntaho bihuriye kuko iyo Rayon Sports ni ikipe nziza buri mukinnyi wese yakwifuza gukinira mu Rwanda".
Byiringiro Lague yavuze ko kandi nta mpamvu afite zo gusaba imbabazi abafana ba Rayon Sports batashimishijwe n'umwanzuro we wo kujya muri Police FC.
Yagize ati "Abakunzi ba Rayon Sports bakoresheje amarangamutima yabo nyine kuko bakunda ikipe. Kuko nasinye muri Police FC bamvuze ibintu bibi, hari n’abanyamakuru ba Rayon Sports bamvuze ibitari byiza kandi si ubunyamwuga, bajyr bubaha akazi k’umuntu.
Abakunzi ba Rayon Sports bage bihangane kuko umuntu ajya ahantu atekereza ku rugendo rwe n’umuryango we. Bigaye kuko rimwe na rimwe biduca intege, byarambabaje. Nta mbabazi nshobora kubasaba kuko ndi umukinnyi ugomba kwihitiramo. Ntabwo kuko banshatse nari guhita ngenda, si ngombwa kubasaba imbabazi rero."
Byiringiro Lague wifuzwaga na Rayon Sports yerekeje mu ikipe ya Police FC aho yayisinyiye amasezerano y'umwaka n'igice afite agaciro ka miliyoni 80 z'Amanyarwanda.
Byiringiro Lague yavuze ko atisinyiye Rayon Sports kubera ko yakiniye APR FC
TANGA IGITECYEREZO