Kigali

APR FC yiteguye gukura amanota 3 i Huye yagize icyo isaba abafana bayo

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:12/01/2025 8:09
0


Ikipe ya APR FC yiteguye gukura amanota atatu imbere y'ikipe y'Amagaju FC mu mukino wo ku munsi wa 15 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.



Ni umukino uri bubere kuri sitade mpuzamahanga ya Huye urakinwa kuri iki Cyumweru Saa Cyenda zuzuye.

Ubwo iyi kipe y’ingabo yasozaga imyitozo ya nyuma yitegura uwo mukino, Tuyisenge Arsene mu izina rya bagenzi be yasubije ikibazo bamwe mu bakunzi ba APR FC bibazaga dore ko uyu uzaba ari umukino wa 3 mu minsi 7.

Mu gusubiza, Tuyisenge yagize ati “Tumeze neza, umwuka ni mwiza mu bakinnyi twese, ndetse twiteguye gukura amanota atatu i Huye kuko ni ingenzi kuri twe, dore ko aho bigeze nta mukino dufite wo gutakaza cyangwa kunganya, twiteguye rwose no kuzerekana umukino mwiza.”

Abajijwe ibanga akoresha kugira ngo abe afite ubushobozi bwo gukina ku myanya irenze umwe mu kibuga ku buryo ari we umaze iminsi agirirwa icyizere cyo kubanza mu kibuga nka rutahizamu, yavuze ko byose biterwa no kuba asobanukiwe icyo ashinzwe mu ikipe.

Ati “Aho ngeze ubu navuga ko icyo nkeneye cyane ari ugukina, kuba ndi mu kibuga, niteguye kuba nakina aho ari ho hose mu kibuga kuko ni byo binshimisha, umwanya uwo ari wo wose umutoza agushyizeho ntiwavuga ngo ntabwo uwushobora kandi ari ko kazi kawe, ugomba kubikora kandi ukabikora neza.”

Mu izina rya bagenzi be , Tuyisenge Arsene yagize icyo asaba abakunzi n’abafana ba APR FC muri rusange.

Ati “Icyo nabasaba ni ukudushyigikira, bazabane natwe nk’uko muri iyi minsi byari bisanzwe bimeze, bakomeze badutere ingabo mu bitugu kuko aho tugeze urugamba rurakomeye, nta bintu byo gusigara inyuma, kandi tubijeje gukomeza kubaha ibyishimo.”

APR FC igiye gukina n’Amagaju FC nyuma y’aho itsindiye Marine FC ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri Stade Umuganda kuwa gatatu w’iki cyumweru.

APR FC yiteguye gukura amanota atatu i Huye 

Thadeo Lwanga mu myitozo ya nyuma itegura Amagaju FC 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND