Umutoza w’imikino ngorora mubiri Faith Harrison yarokotse indwara y’umutima nyuma y'uko abaganga bitiranyije ibimenyetso bakamubwira ko ari ubwoba cyangwa igituntu, nyuma biza kwemezwa ko arwaye “widowmaker,” indwara y’umutima iterwa no gufungwa k'umuyoboro munini ujyana amaraso mu mutima.
Faith Harrison, umutoza w’imikino ngororamubiri w’imyaka 22, arizihiza umwaka amaze arokotse indwara ikomeye y’umutima nyuma y’uko abaganga bamenye ibimenyetso bye nabi, bakeka ko ari ubwoba cyangwa igituntu.
Faith yatangiye kumva atameze neza tariki ya 6 Mutarama 2024 nyuma y’umukino wa Hockey, akeka ko yaba yagize imvune kw’igufwa nk'uko bitangazwa na Manchester Evening News.
Nyuma yaho, yagaragaje ibimenyetso bikomeye birimo kuruka, gucika intege, kubabara mu kiganza cy’ibumoso, n’ububabare bukabije mu gituza.
Nyuma yo guhamagara 999, yabwiwe ko ari ubwoba kandi adakeneye ubutabazi bwihuse. Gusa, ubwo ibibazo byakomezaga kwiyongera, umuryango we wamujyanye kwa muganga, aho yasanze abaganga babanza gukeka ko ari igituntu.
ECG yerekanye ko yari afite “widowmaker,” indwara y’umutima iterwa no gufungwa k'umuyoboro munini ujyana amaraso mumutima.
Faith yagiye kubagwa byihutirwa, abwirwa ko umutima we ukora kuri 27% gusa kandi ashobora kuzakenera kubagwa ngo asimburwe umutima. Nyamara, binyuze mu mpinduka yakoze ku mirire, imyitozo, n’imitekerereze, yazamuye ubushobozi bw’umutima kugera kuri 47%.
Ikinyamakuru Mirror cyanditse ko Faith yifuza ko ubuvuzi bw’indwara z’imitima bwibanda ku bimenyetso byihariye ku bagore, anasaba ko hashyirwaho ingamba zihamye mu gufasha abantu mumuburyo bw’imitekerereze bigashyirwa mu buvuzi.
Asoza, Faith yagize
ati: “Ndizihiza guhabwa indi myaka yo kubaho, kandi ndashaka ko inkuru yanjye
itanga isomo mu buvuzi no kubantu batandukanye.”
Faith hamwe n'umugabo we Sam
Umwanditsi: TUYIHIMITIMA Irene
TANGA IGITECYEREZO