Kigali

Jose Chameleone yasabye kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge mu ruhando rwa muzika

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:8/01/2025 8:24
0


Umuhanzi Dr Jose Chameleone yasabye ababishinzwe guhuza Alien Skin na Pallaso mu bikorwa by'ubumwe kandi nawe abasaba kwimakaza amahoro mu rugendo rwabo rwa muzika.



Jose Chameleone uri mu bihe bitoroshye by'uburwayi ntabwo ahwema kugaragariza urukundo afitiye abanyagihugu aturukamo cya Uganda by'umwihariko abahanzi muri rusange. Kubera ibibazo bimaze iminsi hagati ya Alien Skin na Pallaso, uyu muhanzi nka mukuru wabo mu muziki byamukoze ku mutima maze aca ku rukuta rwe rwa X abaha impanuro.

Yagize ati: "Nk'umuvandimwe wabo Alien Skin na Pallaso, ndifuza ko bagira ubumwe, ubwiyunge ndetse n'amahoro mu gukemure ibibatandukanya, gukorera hamwe ni urufunguzo rw'iterambere mu ruhando rwa muzika ya Uganda ndetse na Africa y'iburasirazuba, byinshi twabigeraho turi kumwe kurenza ibyo twageraho buri umwe ari ukwe". 

Yakomeje ashimira umuyobozi wabo "Mukulaa" ku buryo yagiye agerageza guhuza Pallaso ndetse na Alien Skin no gukemura amakimbirane hagati yabo, avuga ko uruhare rwe ari ingenzi kandi rwagize uruhare mu guhosha ibibazo byabaye.

Uyu muhanzi umaze imyaka myinshi mu muziki akomeje gusaba Pallaso na Alien Skin gushyira hamwe mu guteza imbere umuziki wa Uganda, gukora ibitaramo ndetse no gufatanya mu gutanga ubutumwa bwiza ku banya-Uganda.

Ibi bigaragaza umutima ukomeye kandi wuje urukundo Jose Chameleone afitiye umuziki, abanyamuziki n'abaturage bo muri Uganda, kugeza n'aho mu burwayi bwe abazirikana umunsi ku wundi. 

Jose Chameleone yahaye impanuro barumuna be mu muziki






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND