Kigali

Tom Holland yambitse impeta umukunzi we Zendaya mu biruhuko bya Noheli n'Ubunani

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:7/01/2025 19:09
0


Mu minsi mike ishize, amakuru aturuka mu bitangazamakuru bitandukanye avuga ko Tom Holland, umukinnyi wa "Spider Man," yambitse impeta ya burundu Zendaya hagati ya Noheli n’Ubunani. Ibi byabereye mu rugo rwa Zendaya mu gihe cy’ibiruhuko, nk’uko bitangazwa n'icyinyamakuru TMZ.



Amakuru ava mu nshuti za hafi z’aba bombi avuga ko Tom yahisemo gukora ubusabe bwihariye, atifashishije ibirori bikomeye cyangwa ibirangwamo abantu benshi, aho yapfukamye imbere ya Zendaya mu buryo bworoshye kandi bwuzuye urukundo ari babiri gusa, mu rugo rwa Zendaya ruri muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

Bivugwa ko Tom yifuje ko ubusabe bwe bwaba bwihariye, aho yabikoze mu mwanya wihariye no mu buryo bworoshye kandi bwuzuye ibyishimo. Ibi byatandukanye n’ibindi bisanzwe bizwi ku byerekeye gutera ivi mu gihe cya Proposal. 

Mu gihe cyo kwerekana impeta, Zendaya yashyize hanze impeta ye y’ishimwe ubwo yari yitabiriye ibirori bya Golden Globes. Uko bigaragara, Tom ntiyizigamiye ku giciro cy’impeta, ahubwo yashatse kuyimuherana agaciro kenshi k’uko yari iy’agaciro.

Tom na Zendaya batangiye gukundana mu mwaka wa 2021 nyuma yo guhurira mu mushinga wa "Spider-Man: Homecoming" aho bakundanye, kugeza n’aho bafashe icyemezo cyo gukomeza urugendo rw’urukundo rwabo mu buryo bweruye.

Urukundo ruragurumana hagati ya Tom Holland na Zendaya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND