Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gutangaza amagambo atangaje ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter). Mu magambo ye, yatangaje ko ashaka guca umutwe Robert Kyagulanyi uzwi cyane nka Bobi Wine, utavuga rumwe n’ubutege bwa Se.
Mu butumwa bwo ku wa 5 Mutarama 2025, Muhoozi yavuze ko ari Se, Perezida Museveni, umaze imyaka 39 ku butegetsi, ariwe wenyine umubuza guca umutwe Bobi Wine.
Bobi Wine wigeze kuba icyamamare mu muziki, yahindutse umunyapolitiki ukunzwe cyane mu gihugu, ndetse yabaye uwa kabiri mu matora ya Perezida ya 2021.Nyuma yo kubona aya magambo ya Muhoozi, yanditse kuri X ati: "Aya magambo ntakwiye gufatwa nk’ubusa, kuko inshuro nyinshi bamaze kugerageza kunyica."
Gen Muhoozi yahise amusubiza ati:"Ndumva wivovota,
ariko ubanze usubize amafaranga twakuguranye mbere y’uko nkurangiza."
Uyu mugaba w’ingabo yashatse kugaragaza ko Bobi Wine yaba
yarahawe amafaranga na leta kugira ngo ace intege abatavuga rumwe nayo, ikirego
Bobi Wine yahakanye kenshi.
Gen Muhoozi si ubwa mbere yanditse amagambo akurura impaka. Mu 2022, yari yateje urunturuntu ubwo yatangaje ko Uganda ishobora gutera Kenya, bigatuma Perezida Museveni asaba imbabazi mu izina rye.
Mu minsi ishize,
amagambo ye yongeye kuzamura impungenge, ndetse ibihugu bya Repubulika
Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani bisaba ibisobanuro kuri bimwe mu byo
yari yanditse.
Bobi Wine nubwo yakomeje kwamagana ibyavuye mu matora ya 2021 avuga ko atakoreshejwe mu mucyo, yagumye ku isonga ry’abakomeza gushyira igitutu ku butegetsi bwa Museveni.
Abashinzwe kuvugira igisirikare cya Uganda ndetse n’abakozi
ba leta birinze kugira icyo batangaza kuri aya magambo ya Gen Muhoozi, ndetse BBC
dukesha iyi nkuru ntiyabashije kuvugana
nabo. Ariko amakimbirane hagati ya Muhoozi na Bobi Wine akomeje kuba inkuru
ikurura ibitekerezo byinshi mu gihugu no hanze yacyo.
Gen Muhoozi yahamije ko iyo Se aza kuba adahari aba yaraciye umutwe Bobi Wine
Bobi Wine yasabye ko aya magambo ya Gen Muhoozi atarenzwa ingohe ngo kuko ari kenshi bagerageje kumwica Imana igakinga ukuboko
TANGA IGITECYEREZO