Kigali

Abagabo baburiwe ku ngaruka zishobora kuba ku ngano y'igitsina mu gihe cy'ubukonje bwinshi

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:7/01/2025 18:47
0


Mu gihe ubukonje bukabije bukomeje kwibasira ibice bitandukanye by’isi, abaganga baraburira abagabo ku ngaruka zishobora kuba ku myanya yabo ndangagitsina. Ikibazo kizwi nka Winter Penis kibaho bitewe no kugabanuka k'ubushyuhe bigatuma amaraso atagera neza mu gitsina.



Nk’uko Dr. Saransh Jain, inzobere mu by’imyororokere abivuga, ubwo bukonje butera imitsi itwara amaraso kwifunga (vasoconstriction), bikagorana ko umubiri wohereza amaraso mu bice by’ibanze nk’umutima n’ubwonko. 

Ibi bishobora gutuma igitsina kigabanuka ku kigero cya 50%, ndetse bikagorana ko umuntu agira ubushobozi bwo kugumana ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Dr. Jain asobanura ko igihe ubukonje bukabije bugaragaye, igitsina n’udusabo tw’intanga byegera hafi y’umubiri kugira ngo bigumane ubushyuhe bukwiriye mu kubungabunga intanga. 

Nubwo iki kibazo kiza gishobora gushira mu gihe gito ku bagabo benshi, abagabo bafite ikibazo cyo kudafata umurego kw’igitsina cyabo neza (erectile dysfunction) bashobora kugira ibibazo bikomeye.

Abaganga batanga inama yo kwirinda gukonja cyane bakifashisha imyenda y’imbere y’ubushyuhe "Doctor warns rise bizarre winter penis condition tells men avoid", kugabanya igihe umuntu amara ahantu hakonje cyane, no kunywa amazi ahagije. 

Daily Mail ducyesha iyi nkuru ivuga ko mu gihe byananiranye ukwiriye kwegera muganga igihe wabonye impinduka z’igihe kirekire ku myanya ndangagitsina.

Ibyo bintu byose kandi ntibigomba kwitiranywa na frostbite, uburwayi buterwa no gukonja gukabije bishobora gutera ubumuga bukomeye. Kwita ku buzima bw’imyanya ndangagitsina ni kimwe mu by’ibanze bifasha kugira ubuzima bwiza muri rusange.


Abagabo bibukijwe ko mu gihe cy'ubukonge bwinshi hari impinduka zizaba ku myanya yabo ndangagitsina


Umwanditsi: TUYIHIMITIMA Irene






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND