Umuhanzi w’icyamamare mu muziki w’Ubugande, King Saha, yatumiwe mu gitaramo cya "Live Concert" kizabera kuri Lugogo Cricket Oval. Iki gitaramo gitegurwa na SafeBoda, kizaba tariki 24 Mutarama 2025, kikazasozwa ku matariki ya 25 n’iya 26 Mutarama.
King Saha uzwi cyane mu ndirimbo nka "Biri Biri" azitabira iki gitaramo kinini gihanzwe amaso cyane n'abakunzi b’umuziki muri Uganda.
Abakunzi b’umuziki bo mu bindi bihugu bazagira amahirwe yo kubona uyu muhanzi aririmba izindi ndirimbo ze ziganjemo ubutumwa buhamye kandi bwihariye.
Muri izo ndirimbo, harimo "Sala Pulesa," "Mulilwana," na "Muwonya," zatumye King Saha akunzwe mu buryo bwihariye mu karere k’Afurika y'Iburasirazuba.
Iki gitaramo gitegurwa na SafeBoda, kompanyi izwi mu gutwara abagenzi mu buryo bworoshye kandi bwizewe, izaba ifatanyije n’abategura iki gikorwa.
Abakunzi b’umuziki bazashobora gukoresha serivisi za SafeCar cyangwa SafeBoda kugira ngo babone uko bagera ku gitaramo ku buryo bworoshye.
King Saha umaze gukundwa cyane n’urubyiruko rwo muri Uganda ndetse n'abandi bantu bo mu Karere, aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yitwa "Nakyakala", ikaba yarakiriwe neza.
Ibi bitanga icyizere ko azakomeza gukora igitaramo cy’indashyikirwa cyubaka izina rye mu muziki, ndetse gikurura abakunzi benshi mu gitaramo cya Lugogo.
Nta gushidikanya, iki gitaramo kizaba ikintu cy'ingenzi muri gahunda z'umwaka wa 2025 ku bashaka kwishimira ubuhanzi bwa King Saha ndetse n’abandi bahanzi b’ibyamamare bo muri Uganda.
TANGA IGITECYEREZO