Abaturage bari mu gahinda gakomeye nyuma y'urupfu rw'umusore w'imyaka 19, bivugwa ko yari yasohokanye n'umukunzi we w'imyaka 34 wari usanzwe ari umugore wubatse, ibyo abenshi bakunze kwita (Sugar Mummy).
Witnessug.com yatangaje ko abaturage bo muri Uganda, muri Masaka bari mu gahinda, nyuma y’urupfu rwa Frank Akankwasa Jr. w’imyaka 19 wapfuye mu buryo butunguranye ubwo yari yagiye kwishimira ku kiyaga n’umukunzi we Pamela Mutesi w’imyaka 34.
Pamela Mutesi, umugore usanzwe afite umugabo yatawe muri yombi akurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rwa Akankwasa rwabaye mu buryo budasobanutse.
Nk’uko abashinzwe umutekano babitangaje, Mutesi, wari umaze imyaka itanu akundana na Akankwasa, yasabye umukunzi we ko bajyana ku kiyaga maze bakarya ubuzima hamwe n'izindi nshuti ze, bishimira urukundo rwabo, nubwo umuryango wa Akankwasa wari ufite impungenge ku mubano wabo utemewe, kandi uteye inkeke.
Nyina wa Akankwasa, Grace Mbabazi, yari yaragerageje uburyo bwinshi bwo guhagarika uwo mubano, ndetse agerageza gushaka ubufasha mu nzego z’umutekano ngo abashe kubatandukanya. Ariko, ibyo byose byabaye iby’ubusa, ndetse yaguye mu kantu igihe yabonaga Mutesi mu cyumba cy’umuhungu we, byaje kuvamo intonganya zikomeye.
Mu minsi yashize, Mutesi yatonganye na Mbabazi, ndetse amubwira amagambo mabi amushinja ko kubuza umuhungu we gukundana n'uwo ashaka ari ukumubuza ibyishimo, yamubwiye kandi ko umunsi umwe Mbabazi azarira amarira nk’ayo ari gutera umuhungu we, abaturanyi babyumvaga, bavuze ko Aya magambo bisa n'aho noneho yasohoye, kuko nk'uko yabivuze, ubu Mbabazi ari mu gahinda gakomeye.
Nk’uko amakuru y’abashinzwe umutekano abivuga, Mutesi yatelefonnye Akankwasa inshuro nyinshi amushishikariza kuva mu rugo bakajyana kwishimisha kubkiyaga.
Mu gihe bari ku kiyaga, ikirori kirimbanyije, bari bicaye hamwe n'incuti zabo, bakikije umuriro, ni bwo Akankwasa yahagurutse avuga ko agiye koga, nyuma rero y'igihe kinini atagarutse, nibwo batangiye gukeka ko yaba yagize ikibazo. Batangiye kumushakisha, nyuma baje kubona umurambo we mu mazi. Nubwo bageragaje kenshi kumuzahura, byabaye impfabusa.
Raporo yashyizwe ahagaragara yerekanye ibimenyetso bitangaje, birimo ibikomere ku ijosi rya Akankwasa, bikaba bituma hakekwa ko hashobora kuba hari ikindi cyamwishe kitari amazi. Abashinzwe iperereza batangaje ko bashyizeho uburyo bwo gukurikirana ikibazo neza, naho umuvugizi w’igipolisi cya Masaka, Twaha Kasirye, akemeza ko bazareba ibintu byose bishoboka mu iperereza.
Mutesi hamwe n’abandi bantu babiri bari bari ku kiyaga, Mukasa Sserwanja na Sudhir Musinguzi, nabo bafashwe kugirango bafashe mu iperereza. N’ubwo iperereza rigikomeza, haracyari ibibazo byinshi byibazwa, niba urupfu rwa Akankwasa rwaba ari impanuka, cyangwa se niba koko hari undi wabigizemo uruhare kugira ngo uyu musore apfe.
TANGA IGITECYEREZO