Kigali

Demi Moore yatsindiye ibihembo bwa mbere nyuma y’imyaka 45 muri Cinema

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:6/01/2025 14:25
0


Umukinnyikazi wa filime Demi Moore yashimishijwe cyane no kwegukana igihembo cya mbere mu rugendo rwe rwa Cinema, nyuma y’imyaka 45 amaze akina filime. Igihembo yatsindiye ni icy'umukinnyikazi mwiza wa filime mu marushanwa ya "Golden Globes", kubera uruhare rwe muri filime "The Substance".



Demi Moore wamamaye cyane mu myaka ya 1990 kubera ibihangano nka Ghost na Indecent Proposal, amaze imyaka 45 mu ruganda rwa sinema. Igihembo yatsindiye muri "Golden Globes" cyari icya mbere mu buzima bwe bwa sinema, akaba yaratsindiye mu cyiciro cya "Motion Picture, Musical/Comedy", nk'umukinnyikazi mwiza wagaragaye muri iyo filime.

Mu kiganiro yatanze ubwo yafataga iki gihembo, Moore yavuze ko atigeze yizera ko azabona ibihembo, nubwo mu myaka myinshi yakoze imirimo ishimishije muri sinema. Yashimangiye ko mbere mu myaka 30 ishize, abamufashaga mu kazi k'ubukinnyi bamubwiraga ko ari umukinnyi usanzwe, ko yakoreraga amafaranga ariko atamenyekana mu buryo bwagutse.

Yakomeje avuga ko ibyo yagiye abona byamugizeho ingaruka zikomeye, ndetse atangira gushidikanya ku bushobozi bwe bwo kubona ibyishimo cyangwa ibihembo. Yagize ati: "Bigeze aho mu bihe bikomeye, nagize ibitekerezo ko naba ndangije urugendo rwanjye, ko ibyo nakoze byose byari bihagije."

Ariko nyuma y’ibihe bikomeye, Moore yavuze ko filime The Substance yamufashije kongera kubyaza umusaruro impano ye. Yagize ati: "Iyo filime yamfashije kubona ko ntashobora guhagarika urugendo rwanjye muri Cinema, kandi ko agifite byinshi byo gukora."

Yashimiye byimazeyo umuyobozi wa filime, Coralie Fargeat, ndetse n'itsinda ryose ryagize uruhare muri iyo filime. Yavuze ko "The Substance" yamugaragarije ko akiri mu murongo w'ukuri wo gukomeza kuzamura urwego rwe muri sinema nk'uko tubucyesha SKY.

Ku myaka 62, Demi Moore akomeje kuba urugero rwiza rw'umuntu udacika intege. Igihembo cya Golden Globes yahawe cyabaye intangiriro ya byinshi bishobora kuza mu rugendo rwe, n'uko benshi bashobora kumutora mu gihe gito kiri imbere mu marushanwa ya Oscar.

Demi Moore yahawe igihembo nyuma y'imyaka 45 amaze muri sinema





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND