Kigali

Amateka ya Enzo Ferrari wasaga nk'intobo na Mesut Özil kandi ntacyo bapfana

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:6/01/2025 10:27
0


banyarwanda bakunze kuvuga ko abantu basa ntacyo bapfana, ariko amateka nayo afite uburyo bwihariye bwo guhuza ubuzima bw’abantu kabone n'iyo baba badafite byinshi bahuriyeho, mu bitangaza byaranze amateka harimo kuba Enzo Ferrari,na Mesut Özil, barasaga nk'intobo, bakaba badafitanye isano.



Enzo Ferrari washinze ikigo cy'imodoka za Ferrari, na Mesut Özil umukinnyi w'umupira w'amaguru w'Umudage, aba bombi barasaga kandi cyane, n'ubwo batari bafite amateka amwe kandi bakaba nta n'isano y'amaraso bari bafitanye. 

Ntituri bwibande gusa ku mikino bakinaga n'ubuzima bwabo, ahubwo hari n'aho bihuriye ku matariki yabo y'amavuko n'ayo bapfiriyeho, bikaba byarateje impaka nyinshi aho hari abavugaga ko Enzo Ferrari yaba yarongeye akavuka, n'aho abandi bakavuga ko bidashoboka.

Ku itariki ya 14 Kanama 1988, Enzo Ferrari, umuyobozi wa Ferrari, yitabye Imana, asiga yubatse izina ritazibagirana, bikaba ikimenyetso cy'ubugeni, guhanga udushya, n'ubudasa bw'Abataliyani. 

Gushinga ikigo cy'imodoka za Ferrari, byamugize ikirangirire kugeza ubu, aho iyo umuntu yumvise amazina ye yumva ubuhanga mu guhanga udushya, ndetse n'ubwitange mu gukora imodoka nziza kandi zikomeye.


Ntiwapfaga gutandukanya Enzo Ferrari na Mesut Ozil


Ariko nyuma y'urupfu rwa Ferrari, ku itariki ya 15 Ukwakira 1988, hashize iminsi 62 gusa, undi muntu nawe wubatse amateka akomeye nibwo yabonye izuba: Mesut Özil yavukiye muri Gelsenkirchen, mu Budage. 

Azwiho ubuhanga bwo gukina umupira w'amaguru no gutanga ibyishimo ku bafana, Özil yazamuwe ku rwego rw'abakinnyi bakomeye ku isi. Ubuzima bwe mu mupira w'amaguru bukubiyemo gutanga imipira myiza ndetse no gukina agaragaza ubuhanga bukomeye.

Kuba aba bombi rero byaragaragaye ko basaga cyane,umwe ari umuyobozi mu rwego rw'imodoka n'undi ari intwari mu mupira w'amaguru, byateye amakimbirane akomeye, ndetse benshi babijyaho impaka ari nako bakomeza kubyibazaho. 

Haba hashobora kuba impamvu yihariye y’ibi? Ni gute umuntu ashobora gusa n'undi, ndetse no mu gihe nta hantu na hamwe bari bahuriye?, dore ko batari banafitanye isano y'amaraso, ndetse bari baravukiye mu bihugu bitandukanye.

Imyumvire y'uko umuntu ashobora gupfa akongera akavukira mu bundi buzima, ishingiye ku myemerere imwe mu muco n'ubumenyi bw'isi, ivuga ko bishoboka ko abantu bashobora kugira ubuzima butandukanye. 

Ubusanzwe abafite iyi myemerere bavuga ko, urupfu rwa Ferrari no kuvuka kwa Özil bishobora guhuzwa, ndetse ko atari ibintu byapfuye guhirirana, ahubwo ko bishoboka ko Ferrari yongeye akavuka ari Özil.

Nyamara, n'ubwo hari abakomeza kwemeza ko ibi bitapfuye guhurirana, bavuga ko Ferrari yongeye akavuka, abandi bavuga ko ari ibintu by'impanuka nk'uko abantu bashobora gusa nta cyo bapfana, dore ko mu isi huzuyemo abantu benshi basa n'abandi kandi nta sano bafitanye.

Hari abavuga ko kuba Mesut Özil yarakinaga umupira w'amaguru, hamwe n'umutima we wo gukina neza kandi afite ubuhanga budasanzwe, bifite aho bihuriye no kuba Ferrari yari afite umwuga wo gukora imodoka zifite byinshi bigaragaza ubuhanga bwe. 

Ibi babihuza bavuga ko Ferrari yagarutse mu wundi mwuga, ariko ubuhanga bwe bukaba butarahindutse, bavuga ko yashoboraga gukora ikintu icyo ari cyo cyose kandi neza. Banavuga kandi ko kuba Ferrari yarapfuye, maze Özil agahita avuka nyuma gato ho iminsi 62, ari ikimenyetso batagomba kwirengagiza, ahubwo ko ari we wagarutse koko.

Abandi riko ku rundi ruhande, batesha agaciro ibi bivugwa, bo bemeza ko kuba basa, ari ibintu bisanzwe kandi ko kuba Özil yaravutse nyuma y'iminsi 62, Ferrari apfuye, ntaho bihuriye kuko bisobanuye ko Ferrari yapfuye, umubyeyi wa Özil amaze hafi amezi arindwi n'igice amutwite, ndetse yiteguraga kubyara, bityo rero basobanura neza ko nta hantu bihuriye.

Inkuru ya Ferrari na Özil, yakomeje kugibwaho impaka kenshi, kugeza n'ubu, abantu ntibarumvikana neza ku kuba barasaga nk'intobo, niba ari ibyapfuye guhurirana cyangwa hari ikindi cyari kibyihishe inyuma, dore ko bose bari abahanga mu byo bakora bigatuma bamwe rero bakeka ko Ferrari yaba yarongeye akavuka ari Özil.

Mu by'ukuri aya mafoto agaragaza uburyo Enzo Ferrari na Mesut Özil basaga, n'ubwo nta sano y'amaraso bari bafitanye cyangwa se ngo babe barakuriye mu buzima bumwe, ibi nibyo bikomeje guteza impaka mu bantu batarumvikana niba ari ibisanzwe cyangwa hari ikindi cyibyihishe inyuma.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND