Inzoga n'ikinyabutabire gishobora gutera kanseri zirenga 7 ku bantu, kandi nta rugero rw’inzoga rushobora gufatwa nk’urwizewe ku bijyanye no gutera kanseri nk'uko bikubiye muri Raporo y'Umuganga Mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kimwe cya kane cy'ibihugu byo ku isi gifite amabwiriza avuga ku ngaruka inzoga zigira ku buzima, ariko Koreya y’Epfo ni yo yonyine ishyira ikimenyetso cyerekana "Surgeon general/priorities/alcohol-canser" ko zishobora gutera kanseri y’umwijima.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ryagaragaje mu 1988 ko inzoga ari ikinyabutabire gishobora gutera kanseri ku bantu, kandi rikomeza rivuga ko nta rugero rw’inzoga rushobora gufatwa nk’urwizewe ku bijyanye no gutera kanseri nk'uko tubicyesha Euronews.com. Mu 2023, WHO yongeye kubisubiramo ivuga ko ingaruka z’inzoga zizwi neza.
Mu 2020, ubushakashatsi bwagaragaje ko ibihugu 25% byonyine ari byo bifite amabwiriza agaragaza ingaruka z’inzoga ku buzima. Ariko, ibihugu bifite amakuru agaragaza ko inzoga zifitanye isano ya hafi na kanseri ni bike cyane.
Raporo y’Umuganga Mukuru w’Amerika, Dr. Vivek Murthy, yasohotse ku wa 3 Mutarama 2025, igaragaza ubushakashatsi bwerekana ko ikoreshwa ry’inzoga mu buryo burenze urugero rihuje na kanseri nyinshi, by’umwihariko mu bushakashatsi bukubiyemo ibihugu n’uduce 195 n’abantu miliyoni 28 bakoreweho ubushakashatsi nk'uko tubikesha NYTimes.
Koreya y’Epfo ni yo yonyine ishyira ikimenyetso ku nzoga kigaragaza ko zishobora gutera kanseri y’umwijima. Mu 2016, Statnews.com yashyizeho amabwiriza yerekana ingaruka zitandukanye z’inzoga, harimo kanseri y’umwijima iyo mukanwa, amabere, umuhogo n'ahandi. Ibi byerekana ko ibihugu bikeneye gukaza amabwiriza ku nzoga mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abaturage.
Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko inzoga ari mbi cyane
TANGA IGITECYEREZO