Kigali

CHUK: Hafunguwe igikoni kigezweho kizajya kigaburira abarwayi n'abarwaza batishoboye

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:6/01/2025 12:52
0


Mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK hafunguwe igikoni kigezweho gitunganya amafunguro azajya ahabwa abarwayi n’abarwaza badafite ubushobozi.



Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko iki gikoni kije gukemura ikibazo cy’ifunguro rikwiriye abarwayi kandi bazajya bafatira ku gihe.

Ni igikoni cyubatswe ku bufatanye bwa Minisiteri y'Ubuzima n'Umuryango Solid Africa, usanzwe ugemurira abarwayi badafite ubushobozi, baba barwariye mu bitaro bitandukanye by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi w’Umuryango Solid Africa, Kamariza Isabelle, avuga ko kuba batekeraga amafunguro kure y’ibitaro, byari imbogamizi.

Abarwaza baba bavuye kure y’Umujyi wa Kigali no mu Turere, bavuga ko aya mafunguro bahabwa abagoboka.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubuzima, Iyakaremye Zacharie, avuga ko ari iki gikoni kitezweho kongera n’ubuziranenge by’ibiryo abarwayi bazajya bahabwa.

Ibitaro bya CHUK busobanura ko iki gikoni kizajya gitegurirwamo amafunguro ahwanye n’ingemu ibihumbi 8 buri munsi, zigemurirwa abarwayi, abarwaza, abaje kubasura n'abakozi b'ibi bitaro.

Ni igikoni cya mbere cyo muri ubu bwoko cyubatswe mu bitaro byo mu Rwanda, aho biteganyijwe ko iyi gahunda izakomereza no mu bindi birimo ibya Nyamata na Remera-Rukoma.


Src: RBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND