Umukinnyi ukina anyuma ku ruhande rw’iburyo muri Liverpool, Trent Alexander-Arnold, ari mu gihirahiro gikomeye cyerekeye ahazaza h’umwuga we, nyuma yo kubona amasezerano akomeye ikipe ye ishaka ko yongera mu gihe Real Madrid nayo ikomeje kumushakisha byimazeyo.
Liverpool, ikipe Trent Alexander-Arnold yakuriyemo, yagaragaje ubushake bwo kugumana uyu mukinnyi w’imyaka 25, imusaba ko yakongera amasezerano y’imyaka itanu agera kuri Miliyoni £78. Ibi bivuze ko umushahara we uzamurwa ukagera kuri £300,000 buri cyumweru, bikaba ari icyerekana ko bashaka ko aguma muri iyi kipe.
Mu gihe Liverpool ishaka ko Trent Alexander-Arnold agumana nayo, ikipe ya Real Madrid yo yamaze gutangira kumushakisha, by’umwihariko ishaka kumwegukana mu isoko ryo muri Mutarama.
Real Madrid yiteguye gutanga miliyoni
£20 kugira ngo imwegukane mbere y'uko amasezerano ye arangira mu mpeshyi.
Icyakora, Liverpool yamaze kwanga uyu mugambi, ndetse na Alexander-Arnold ubwe
yagaragaje ko atifuza kuva mu ikipe hagati mu mwaka w’imikino, cyane ko
Liverpool iri ku mwanya wa mbere muri Premier League.
Raporo zerekana ko uyu mukinnyi
adashaka guhinduranya ikipe hagati mu mwaka, ariko amahirwe menshi akagaragaza
ko mu mpeshyi ubwo azaba arimo gusoza amasezerano ye, ashobora kuva muri
Liverpool.
Mu byo Liverpool iri gusezeranya Trent Alexander-Arnold harimo
n’icyifuzo cyo kuzaba kapiteni w’ikipe mu gihe kizaza, aho ashobora gusimbura
Virgil van Dijk, kabuhariwe mu bwugarizi bwayo.
Trent
Alexander-Arnold yakunze ugaragaza
inyota yo gukina muri Real Madrid kuko
bishobora kumufasha kugera ku rundi rwego rw’umwuga we, ariko bikaba bishobora
gusiga icyuho gikomeye muri Liverpool.
Mu gihe Trent
Alexander-Arnold yahitako kuguma mu ikipe ya Liverpool yakuriyemo byamufasha gukomeza
kuba umunyabigwi wayo, agakomeza kubaka amateka nk’umukinnyi uzahora yibukwa
nk’umwe mu nkingi za mwamba z’iyi kipe.
Trent ufite inzozi zo gukinira Real Madrid Liverpool yamusabye kongera amasezerano y'imyaka itanu
TANGA IGITECYEREZO