Bamwe mu baraperi bagombaga kuririmba mu gitaramo ‘Icyumba cya Rap’ bahishuye ko bamenye ko iki gitaramo cyasubitswe ku munota wa nyuma bamaze no kugera aho cyagombaga kubera.
Ibi, ni ibyo abaraperi barimo B Threy, Diplomat na Danny Nanone batangarije Radio Rwanda, bavuga ko nubwo abakunzi b’injyana ya Hip Hop bababajwe n’isubikwa ry’Igitaramo ‘Icyumba cya Rap’ cyagombaga kuba tariki 27 Ukuboza 2024, abari kuririmba nabo byabababaje ari nayo mpamvu bizeza kuzashumbusha abakunzi babo.
Ni
igitaramo cyatumiwemo abaraperi 13 bakomeye kandi bagezweho muri iki gihe,
cyasubitswe ku munota wa nyuma bitewe n’imvura nyinshi yaguye ikangiza bimwe mu
byari byateguwe, mu gihe bamwe mu bantu bari batangiye
kugera kuri Canal Olympia, aho cyari kubera.
Igitaramo “Icyumba cya Rap” Iki gitaramo cyari kubera kuri Canal Olympia, ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2024, ndetse ibihumbi by’abantu bari bamaze kwigwizaho amatike, bategereje ko bataramirwa n’aba bahanzi.
Iyi
mvura yaguye ari nyinshi, ku buryo hari ibyuma byanyagiwe, intebe ziranyagirwa,
bituma abateguye iki gitaramo bafata umwanzuro w’uko gisubikwa.
Umwe mu bagombaga
kukiririmbamo, B Threy yavuze ko inkuru y'isubikwa ry'igitaramo yayumvise ari
kwitegura kugenda.
Ati:"Nari maze
kwambara urukweto. Ntibyanshimishije. Urumva imyambaro tuba twateguye ariko
nyuma yo kuvugana n'abagiteguye narabyumvise."
Dany Nanone we yamenye ko
igitaramo cyahagaritswe yageze aho cyagombaga kubera, amaze gusuzuma ibyuma.
Ati:"Sinatekerezaga
ko biri buhagarare. Byabaye ngombwa ko byarebwaho. Kuko nabirebeshaga amaso
sinabyakiriye nabi kandi n'abakunzi bacu barabyumvise."
Diplomate yagaragaje ko
icyemezo cyo guhagarika igitaramo cyababaje abahanzi n'abakunzi babo.
Ati: "Uko abafana
bababaye natwe twarababaye. Byaduhaye umwanya wo gutegura kurushaho kuko
wongera kugira utwo utunganya. Byampaye umwanya wo kunoza kurushaho."
Ubwo iki gitaramo cyasubikwaga,
Ishimwe Eugene uri mu bari kugitegura yabwiye InyaRwanda ko banzuye gusubika
iki gitaramo kubera “Imvura nyinshi yangije ibikorwa byinshi twari twateguye,
twemeje ko rero iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali, tariki 10 Mutarama
2025."
Bamwe mu bazitabira iki
gitaramo barimo Riderman, Bull Dogg, P Fla, Fireman, Green P, Jay C, Bushali,
B-Threy, Zeotrap, Danny Nanone, Logan Joe na Ish Kevin.
Kwinjira muri iki
gitaramo ni amafaranga ibihumbi 5 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 10 Frw muri
VIP n’ibihumbi 20 Frw muri VVIP ku bazagurira amatike ku muryango.
Abari kugura amatike
mbere y’umunsi w’igitaramo bo baraba bayagura ibihumbi 3 Frw mu myanya isanzwe,
mu myanya ya VIP bayigure ibihumbi 7Frw naho VVIP yo bayigure ibihumbi 15Frw.
Abaraperi barimo Diplomat, Danny Nanone na B Threy bahishuye ko na bo batunguwe n'isubikwa ry'igitaramo gikomeye bari batumiwemo, batangaza ko bitegura gushumbusha abakunzi babo
TANGA IGITECYEREZO