Perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika uri gusoza Manda ye ,Joe Biden yahaye umudali w'ishimwe umukinnyi w'ikipe y'igihugu ya Argentine na Inter Miami, Lionel Messi ku bw'ibikorwa bye by'indashyikirwa.
Ku munsi w'ejo ku wa Gatandatu tariki ya 4 Mutarama 2024, muri White House nibwo Joe Biden yahaye abantu 19 imidali y'ishimwe rikuru ry’abasivili mu kizwi nka "Presidential Medal of Freedom”.
Iyi midali ihabwa abantu bagize uruhare rukomeye mu gutanga umusanzu mu iterambere, indangagaciro, cyangwa umutekano wa Amerika, amahoro ku Isi, ibindi bikorwa bikomeye bya sosiyete, ibya leta cyangwa ibyigenga.
Muri aba bantu 19 bahawe iyi midali harimo na Lionel Messi usanzwe ukinira ikipe ya Inter Miami yo muri Leta zunze ubumwe z'Amerika. Uyu mukinnyi ntabwo yagaragaye muri White House gusa yagaragaje ko yishimiye cyane iki gihembo kandi ko ari ishema rikomeye kuri we.
Yasabye imbabazi kubera ko atabashije kwitabira umuhango wo gutanga ibihembo bitewe n’izindi gahunda yari afite mbere, ariko yagaragaje ko yifuza kuzahura na Perezida mu gihe kiri imbere kugira ngo ahabwe iki gihembo.
Muri White House bavuze ko Lionel Messi yari akwiye uyu mudali bijyanye n'uko ariwe mukinnyi watwaye ibikombe byinshi mu mupira w'amaguru,akaba afasha mu bikorwa bijyanye n'ubuzima ndetse n'uburezi binyuze muri 'Leo Messi Foundation” no kuba ari Ambasaderi wa UNICEF.
Mu bandi bahawe uyu mudali harimo umuhanzi Bono, umukinnyi wa basketball Earvin “Magic” Johnson, uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta, Hillary Clinton ndetse n'abakinnyi ba filime,Denzel Washington na Michael Fox.
Lionel Messi yahawe umudali w'ishimwe kubera ibikorwa by'indashyikirwa
TANGA IGITECYEREZO