Umuhanzi w’umuririmbyi Goulam wo muri Comores, yatanze ibyishimo imbere y’imbaga y’abantu yataramiye mu gitaramo cyaherekeje umwaka cyiswe New Year Countdown.
Ni cyo gitaramo cya mbere yari akoreye i Kigali. Yataramiye abafana be n’abakunzi b’umuziki we muri rusange, mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Ukuboza 2024, cyabereye muri Kigali Universe, gifasha abanya-Kigali kwambukiranya umwaka.
Uyu musore yari afite amahitamo abiri; gusoreza umwaka mu gihugu cye, cyangwa se mu Rwanda, ariko yahisemo kuwusoreza mu Rwanda kubera urwibutso ahafite mu 2023, ubwo yahatwariraga igikombe nk’umuhanzi wahize abandi muri Comores, akegukana igikombe mu bihembo bya Trace Awards.
Ku rubyiniro, yabanjirijwe na Kik Toure wo mu Burundi wari kumwe n’itsinda rye. Bafatanyije baririmbye indirimbo z’abahanzi zamamaye nka “Sina Makosa” ya Les Wanyika, “Sinamenye” ya Nkurunziza Francois, “Bellissima” ya Dj Fernando yamamaye muri iki gihe n’izindi.
Goulam yataramiye i Kigali, anitegura kuririmba mu iserukiramuco rizabera muri Comores. Mu 2023 yegukaye igihembo cy’umuhanzi mwiza ukorera umuziki mu babarizwa mu gice cy’inyanja yo mu Burundi, ndetse yanabaye umuhanzi mwiza wo mu birwa bya Comores.
Uyu muhanzi yatangiye gushyira ibihangano bye kuri shene ya Youtube, kuva ku wa 1 Ugushyingo 2008, aho bimaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 217.
Aherutse gushyira ku isoko indirimbo zirimo nka 'My Woman' yabanjirijwe n'izirimo 'Wassi Wassi', 'Doremi', 'Faut Pas douter', 'Ta Main' n'izindi zinyuranye.
Goulam yataramiye i Kigali, nyuma y'uko ahatwariye igikombe muri 2023 mu bihembo bya Trace Awards
Goulam yavuze ko yahisemo gusoreza umwaka mu Rwanda, kubera yabonye ko ari igihugu cyiza Amagana y'abantu basanzwe bakunda ibihangano bye bamushyigikiyeREBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "POUR TOUJOURS" Y'UMUHANZI GOULAM
TANGA IGITECYEREZO