Kigali

Byarangiye FC Barcelona inaniwe kwandikisha Dani Olmo

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:1/01/2025 9:53
0


Ikibazo cy’amikoro n’imishahara ntarengwa muri FC Barcelona gikomeje kuba ingorabahizi nyuma y’uko ikipe yananiwe kubyaza umusaruro amahirwe ya kabiri yo kwandikisha umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Espagne, Dani Olmo.



Barcelona yari yaguze Olmo muri Kanama uyu mwaka avuye muri RB Leipzig ku mafaranga agera kuri miliyoni 60 z’amayero. Nubwo yakinnye neza mu gice cya mbere cya shampiyona ya La Liga, aho yatsinze ibitego 6 mu mikino 15, ikibazo cy’umushahara we cyatumye La Liga yanga kumwandikisha ngo akine mu gice cya kabiri cya shampiyona.

La Liga yatangaje ko icyemezo cyo kutamwandikisha cyashingiye ku kuba Barcelona itarashoboye kuzuza ibisabwa ngo yubahirize amategeko ya "Financial Fair Play". Nubwo Barcelona yagerageje kwitabaza inkiko, urukiko rwa kabiri rwemeje ku wa Mbere ko ubujurire bwabo budafite ishingiro.

Ikipe yakomeje gushaka igisubizo hari gahunda yo kugurisha imyanya y’icyubahiro (VIP boxes) muri stade yabo nshya ya Camp Nou, bikaba byari byitewzeho ko bishobora kwinjiza miliyoni 100 z’amayero. Gusa, iyi gahunda nayo La Liga yayiteye utwatsi, ivuga ko nta nyandiko zihari zibyemeza.

Ibibazo bya Barcelona byerekana akaga k’amakipe akomeye mu gihe cyose imikoranire yayo itajyanye n’amategeko y’imikoreshereze y’amafaranga. Kugeza ubu Daniel Olmo yamaze kuba umukinnyi wigenga kuburyo yajya mu ikipe iyo ariyo yose.

Dani Olmo wanyuze mu ishuri rya FC Barcelona akiri muto ariko agahita yerekeza muri Dinamo Zagreb afite imyaka 16, yahise agaruka mu ikipe nk’umukinnyi ukomeye.

Uyu mwaka wa shampiyona, yagaragaje ko ari intwaro ikomeye mu gufasha ikipe ya Hansi Flick gukomeza guhangana ku mwanya wa mbere muri La Liga, aho ubu irushwa amanota atatu na Atletico Madrid.

Mu gihe hagitegerejwe kureba ahazaza ha Dani Olmo, hari amakuru avuga  ko amakipe yo muri Premier League yaba ahanze amaso kuri uyu mukinnyi.

 

Amikoro make yatumye FC Barcelona itakaza Dani Olmo aba umukinnyi wigenga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND