Nk'uko hirya no hino ku Isi bigenda, Abanyarwanda baraye mu birori byo kwizihiza umwaka mushya wa 2025 no guherekeza umwaka wa 2024.
Ni ijoro riba ritegerejwe cyane n’abaturage bo hirya no hino mu gihugu haba ababasha kubonesha amaso yabo ibyo birori cyangwa se ababikurikira mu bundi buryo.
Nk’uko umujyi wa Kigali wari warabitangaje, ibirori byo kurasa urufaya rw’ibishashi mu mujyi wa Kigali byabereye kuri Canal Olympia, Kigali Serena Hotel, Kigali Convention Centre ndetse no mu Imbuga Ngari (Car free zone mu mujyi).
Izi site uko ari enye, zose zari zifite umubare munini w’abantu bari baje kureba uko barasa umwaka.
Ibi birori byitabiriwe kuva ku mwana kugera ku musaza, byakomereje mu bikorwa bitandukanye harimo utubari, utubyiniro, resitora, insengero ndetse n’ahandi henshi hatandukanye.
Nyuma y’uko ibi birori byo kuasa urufaya rw’ibishashi byari birangiye, benshi mu bari babyitabiriye babonye umwanya uhagije wo gufatira amafoto ku mitako iri ku mihanda hirya no hino mu gihugu.
Si mu mujyi wa Kigali ibi birori byabereye ahubwo byageze no mu ntara aho mu Ntara y’Amajyepfo byabereye muri Parking ya Sitade ya Huye naho mu Ntara y’Amajyaruguru bibera mu karere ka Gicumbi.
Abatuye mu karere ka Kicukiro bakoraniye kuri Canal Olympia hanyuma batangirana umwaka barasa urufaya rw'ibishashi
Imiryango, inshuti, Abavandimwe, babonye umwanya wo guhura no kuganira