Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo uri mu bakomeye, Semivumbi Daniel wamamaye nka Danny Vumbi yatangaje indirimbo zamunyuze muri 2024 zirangajwe imbere na Jugumira.
Umwaka wa 2024 urabura amasaha make ngo ushyirweho akadomo usimburwe na 2025. Mbere y'uko urangira, Danny Vumbi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze,yashyize hanze urutonde rw'indirimbo 10 zamunyuze kurusha izindi.
Ku mwanya wa 10 hari indirimbo ya Yampano yise Si ibyange,ku mwanya wa 9 hakaza Best friend ya Bwiza na The Ben,ku mwanya wa 8 hakaba Jeje ya Platini na Davis D,ku mwanya wa 7 hakaba Akayobe ya Manick Yani na King James naho ku mwanya wa 6 hakaba Sekoma ya Chriss Eazy.
Ni mu gihe ku mwanya wa 5 hari Mami ya Ross Kana,ku wa 4 hakaba Amanota ya Danny Nanone,ku mwanya wa 3 hakaba Wait ya Kivumbi King na Axon,ku mwanya wa 2 hakaba Ogera ya Bwiza na Bruce Melodie naho kumwanya wa mbere hakaba Jugumira ya Phil Peter na Chriss Eazy.
Muri uyu mwaka wa 2024 Danny Vumbi yakoze indirimbo zitandukanye zirimo iyo yise Ndabakwepa,Twatsinze arikumwe na Butera Knowless,Afande ndetse n'izindi.
Danny Vumbi yashyize hanze urutonde rw'indirimbo 10 zamunyuze muri 2024
TANGA IGITECYEREZO