Kigali

Aziz Bassane yasubukuye imyitozo muri Rayon Sports

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:31/12/2024 14:23
0


Rutahizamu wa Rayon Sports usatira anyuze mu mpande, Aziz Bassane, yasubukuye imyitozo nyuma y'uko avuye iwabo muri Cameroun aho byavugwaga ko yagiyeyo ikipe itabizi.



Tariki ya 23 z'uku kwezi nibwo uyu mukinnyi yari yerekeje iwabo mu biruhuko by'iminsi mikuru atabimenyesheje ubuyobozi bwa Rayon Sports nk'uko amakuru yabivugaga.

Ibi uyu mukinnyi yari yakoze byari bimeze nko kwivumbura bitewe nuko iyi kipe hari amafaranga yari imubereyemo. 

Nyuma yo kugera iwabo Rayon Sports yaje kwishyura amadeni yari ibereyemo abakinnyi nawe iramwishyura bituma afata umwanzuro wo kugaruka mu Rwanda akaba yarahageze mu mugoroba wo ku munsi w'ejo ku wa Mbere.

Mu gitondo cyo kuri uyu aa Kabiri yahise asubukura imyitozo itegura umukino wa Police FC uzaba ku wa Gatandatu w'iki Cyumweru.

Aziz Bassane wanyuze no mu ikipe y’abatarengeje imyaka 19 ba FC Nante yo mu Bufaransa, kuva yagera muri Rayon Sports yagize uruhare mu kwitwara neza kwayo muri shampiyona aho iri ko ku mwanya wa mbere kugeza ubu.

Aziz Bassane wasubukuye imyitozo muri Rayon Sports 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND