Kigali

Uwari umurinzi wa Whitney Houston yahishuye amarangamutima yari amufitiye

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:31/12/2024 11:19
0


David Roberts yavuze byinshi ku marangamutima ye ndetse n'uko yakundaga uyu muhanzi mu gihe yamurindaga. Ibi yabigarutseho mu kiganiro na Dailymail.



Uyu mugabo w'imyaka 73 wahoze arinda Whitney Houston yatangaje ko yakundaga cyane uyu muhanzi ku buryo yatekereje ko ashobora kuva ku nshingano ze z’umurinzi akinjira mu rukundo nawe. 

Ati "Hari igihe numvaga nareka akazi nkamubwira uko niyumva, gusa nkibuka ko kumurinda ari cyo kintu cy'ingenzi kuri we’’. 

David wavukiye muri Wales ubu utuye muri Florida, yavuze ko ibyinshi ku marangamutima ye n'uyu muhanzi yabigarutseho mu gitabo cye cy’ubuzima yise Protecting Whitney kizatangira kugurishwa muri Mutarama 2025. 

Whitney Houston yapfuye azize ibiyobyabwenge mu mwaka wa 2012, akaba yari afite imyaka 48 y'amavuko. David Roberts yatangiye kumurinda kuva mu 1988 kugeza mu 1995. 

Uyu muhanzikazi yakoze indirimbo nyinshi zitandukanye nka "I have Nothing", "When you believe" n'izindi zagiye zikundwa.

David Roberts yavuze ko yakundaga cyane Whitney Houston ariko atinya kubimubwira



Umwanditsi: Aline Rangira Mwihoreze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND