Kigali

Ethiopia: Impanuka y'ikamyo yahitanye abagera kuri 71 bari bavuye mu bukwe

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:31/12/2024 8:27
0


Mu majyepfo ya Ethiopia, hamenyekanye inkuru mbi ivuga ko abantu bagera kuri 71 bapfiriye mu mpanuka y'imodoka y’ikamyo yaguye mu mugezi wa Galaanaa.



Ni impanuka yabaye tariki ya 30 Ukuboza 2024. Umuyobozi wo mu gace ka Sidama yavuze ko iyo kamyo yakoze impanuka ku Cyumweru, nyuma yo kurenga iteme maze ikagwa mu mugezi, ikamyo yari itwaye abagenzi bari bavuye mu bukwe.

Wosenyeleh Simion, umuyobozi wungirije mu gace ka Sidama, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko impanuka yabaye igihe iyo kamyo yari itwaye abagenzi benshi, yahushaga iteme ikajya mu mazi.

Yongeyeho ko polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda yo muri Leta ya Sidama yatangaje ko iyo kamyo yari ipakiye kurenza ubushobozi bwayo, ikaba ariyo mpamvu ishobora kuba yarateje impanuka.

Mu bantu byamaze kwemezwa ko bapfuye, 68 bari abagabo, naho batatu bakaba bari abagore. Ubuyobozi bwa polisi bukomeje gukora iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri yateye iyo mpanuka.

Amafoto agaragaza uko byari byifashe yashyizwe kuri Facebook agaragaza itsinda ry’abantu bari mu bikorwa byo gukurura imodoka yangiritse ikurwa mu mazi. Andi mafoto yatangajwe n’urwego rushinzwe ubuvuzi muri Leta ya Sidama, agaragaza imirambo itwikiriye n'amahema.

Impanuka zo mu muhanda ni ikibazo gikomeye muri Ethiopia, aho abantu babarirwa mu bihumbi bapfa buri mwaka, akenshi bitewe n’umuvuduko mwinshi no kudakurikiza amategeko agenga umutekano wo mu muhanda.

Iyi mpanuka irababaje cyane, abaturage bifuza ko hakorwa ibishoboka byose mu gukaza ingamba zo kurwanya impanuka no kubungabunga ubuzima bw’abaturage ndetse n'umutekano wo mu muhanda.


Umwanditsi: KUBWIMANA Solange






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND