Kigali

Urwibutso The Ben afite ku gitaramo cye cyo mu 2009 yafungiweho

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/12/2024 6:30
0


Tariki ya 1 Kanama 2009, yasize urwibutso rubi mu buzima bwa The Ben, kuko ubwo yiteguraga kujya ku rubyiniro Polisi yafashe icyemezo cyo gufunga igitaramo cye, ava ku rubyiniro ataririmbye kubera umuvundo ukomeye wari uhari.



Na n’uyu munsi The Ben arakibuka iyi tariki nk’iyabaye mbi mu buzima bwe. Nyuma ya kiriya gihe yahise yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aza kugaruka mu Rwanda, ku wa 1 Mutarama 2017 aririmba mu gitaramo cya East Africa Party. 

Mu 2009, The Ben yari azwi cyane cyo kimwe n’uyu munsi, kuko yari agezweho binyuze mu ndirimbo nka ‘Amahirwe ya Nyuma’, ‘Wigenda’ n’izindi.

Ubwo yataramiraga Abanyarwanda, ku wa 1 Mutarama 2017, yumvikanishije ko nyuma y’imyaka itandatu yari ishize abujijwe amahirwe, noneho yashize ikiniga.

Icyo gihe yavuze ati “Itariki ya mbere z’ukwa munani 2009, Abanyarwanda twese turi hano twari hano hirya muri Petit Stade, maranye ikiniga imyaka irenga itandatu, nishimiye guhagarara imbere yanyu mbashimira. Murakoze cyane.”

Yabereye igitambo abandi!

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ukuboza 2024, The Ben yavuze ko ifungwa ry’igitaramo cye ryasize inzego zibonye ko hari impano mu buhanzi no mu rubyiniro, kandi zikwiye gushyigikirwa.

Ati “Nibaza ko igitaramo cya 2009 cyabaye nk'imbarutso, cyangwa se cyabaye nk'igikangura ubuyobozi bwacu ko mu rubyiruko cyangwa se mu bana bacu harimo impano zidasanzwe zikwiye kwitabwaho."

Atekereza ko ifungwa ry’igitaramo cye, ryatewe n’uko abashinzwe umutekano bari bacye, bigatuma umuvundo w’abantu uba mwinshi. Ati “Kuko nibaza ko cyatewe ahanini no kuba twaragize 'security' idahagije (Gufungwa kwacyo) itari ihagije ugereranyije n'umubare w'abitabiriye igitaramo.”

The Ben yavuze ko ibyamubayeho byasize amasomo meza ku bashinzwe umutekano, ituma nyuma ye abahanzi barakoze bitaramo mu mudendezo.

Ati “Izo mpamvu zabayeho rero numvaga ko ubu ngubu zidashobora kongera kubaho, kuko ngirango nyuma ya kiriya gitaramo Meddy yakoze igitaramo cyiza, King James, Tom Close n'abandi bahanzi benshi muri iyo myaka bakoze ibitaramo byiza. Ndi kuvuga mu bijyanye n'umutekano.”

Yavuze ko ashingiye ku iterambere ry’Igihugu, igitaramo cye bwite azakora tariki 1 Mutarama 2025 muri BK Arena kizagenda neza.  

Ati “Rero n'igitaramo ndi kwitegura kimeze neza. Ubwo ndavuga kuri ibyo byombi, kuko wari ubigereranyije, bitewe no kuba kimwe cyarahagaritswe, icyo dufite mu minsi ibiri kiri ku murongo.”

  

The Ben yatangaje ko igitaramo cye cyafunzwe mu 2009 ubwo yamurikaga Album cyasize amasomo yashingiweho ibindi bitaramo bigenda neza nyuma

 

The Ben yavuze ko afite icyizere cy’uko igitaramo cye tariki 1 Mutarama 2025, kizagenda neza ashingiye ku kuntu igihugu kiyubatse 


The Ben yavuze ko nyuma y'ifungwa ry'igitaramo cye, abarimo Meddy, Tom Close, King Jmaes n'abandi bakoze ibitaramo byiza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND