Umuhanzi wo muri Ghana, Stonebwoy yaciye agahigo k'umuhanzi wahawe ibihembo byinshi muri Afurika muri 2024 bigera kuri 24 arusha Tyla watsindiye ibihembo 23.
Stonebwoy yagize intsinzi zifatika mu 2024 harimo ibihembo bikomeye ku rwego mpuzamahanga ndetse no muri Ghana, aho yegukanye ibihembo bitandukanye harimo:
1. Igihembo 1 cya International Reggae & World Music Award.
2. Igihembo 1 cya EMY Africa Award.
3. Ibihembo 7 bya Ghana Music Awards.
4. Ibihembo 3 bya Ghana Entertainment Awards USA.
5. Ibihembo 6 bya Ghana Music Awards Europe.
6. Ibihembo 4 bya 3Music Awards.
7. Ibihembo 2 bya Ghana Music Awards UK.
Stonebwoy yishimiye uburyo abantu bose bamushyigikiye bakanamwereka urukundo mu muziki we, aboneraho gushimira abafana be bo mu bihugu bitandukanye ndetse no mu rwego rw'ubuhanzi muri Afurika.
Mu gihe Stonebwoy ashimishijwe n'ibihembo yabonye, Tyla nawe yabaye umuhanzikazi wa mbere watsindiye ibihembo byinshi muri Afurika kuko yatsindiye ibihembo 23, agaragaza ubuhanga n'umuhate mu gukora umuziki.
Ibi bihembo byo mu 2024 byagaragaje ubwitange n'ubufatanye muri muzika nyafurika, ndetse byerekana ko umuziki wa Afurika ukomeje kugera ku rwego rw'isi.
Umwanditsi: NKUSI Germain
TANGA IGITECYEREZO