Cristiano Ronaldo yongeye kuvugisha benshi nyuma yo kugaragaza ko bishoboka ko yakwerekeza muri Manchester City mu isoko ryo kugura abakinnyi rya Mutarama. Ibi yabitangaje ku wa Gatanu mu kiganiro yatangiye i Dubai, aho yari yitabiriye Globe Soccer Awards.
Mu mwaka wa 2021, Ronaldo yari hafi kwerekeza muri Manchester City, ariko ku munota wa nyuma yahisemo gusubira muri Manchester United.
Icyakora, kuri iyi nshuro, yavuze amagambo ateye kwibaza
byinshi. Ati: “Ntuzigere uvuga ngo birashoboka cyangwa biranabujijwe, kuko mu
mupira w’amaguru byose bishobora kuba.”
Manchester City iri mu bihe bikomeye, aho mu mikino 13 iheruka, yatsinze umwe gusa. Ikipe iri mu kibazo gikomeye cy’imvune z’abakinnyi, aho abagera kur icyenda bashobora kudakina umukino uzabasoreza wa 2024 izahuramo na Leicester City muri Premier League.
Umutoza Pep Guardiola
yagaragaje ko bazashaka abakinnyi bashya mu isoko rya Mutarama kugira ngo
bongere imbaraga mu ikipe.
Ronaldo yashimye ikipe ya Manchester City
avuga ko ari ikipe ifite ubushobozi bwo gusubira ku rwego rwo hejuru. Ati: “Amakipe manini, abakinnyi bakomeye, bazi gushakisha igisubizo cy’ibibazo.
Guardiola ni umutoza w’umuhanga kandi ndahamya ko City izasubira ku rwego rwo
hejuru.”
N’ubwo yashimye City, Ronaldo yanenze
icyemezo cyo guha Ballon d’Or Rodri, avuga ko byari bidakwiye. Ati: “Vinicius
Jr yari abikwiye kurusha abandi, kuko yatwaye Champions League kandi
akanatsinda igitego ku mukino wa nyuma. Iyo umuntu abikwiye, agomba kubihabwa.”
Mu kiganiro cye, Ronaldo yanabajijwe niba yakwemera gutanga umusanzu mu ikipe ya Manchester City. Ntiyashimangiye neza ko byashoboka, ariko amagambo ye yasize urujijo ku by’ejo hazaza.
Ronaldo yavuze amagambo asa n'aho ashaka kujya muri City, avuga ko abakinnyi bakomeye bazi uburyo bwo kurokora amakipe akomeye
Ese Cristiano wahanganye na Guardiola igihe kinini byashoboka ko bazahuza muri Manchester City?
TANGA IGITECYEREZO