Kigali

Bwiza agiye kumurika Album mu Bubiligi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/12/2024 15:16
0


Umuhanzikazi Bwiza Emerance uzwi mu muziki nka Bwiza, yatangaje ko agiye gukorera igitaramo mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi, azamurikiramo Album ye ya Kabiri.



Ni igitaramo avuga ko azakora tariki 8 Werurwe 2025, ku Munsi Mpuzamahanga w’Umugore wizhihizwa mu bihugu bitandukanye byo ku Isi. 

Ni ubwa mbere uyu mukobwa agiye gutaramira mu Bubiligi, ndetse ni umusaruro w’urugendo amazemo iminsi mu bihugu bitandukanye by’i Burayi. 

Uhujimfura Claude, umujyanama wa Bwiza, yabwiye InyaRwanda ko iki gitaramo Bwiza azagihuriramo n’abandi bahanzi. Ati “Mu gihe kiri imbere ni bwo tuzatangaza izina ry’iyi Album, ariko kandi azakora kiriya gitaramo ari kumwe n’abandi bahanzi.”

Bwiza agiye gutaramira muri kiriya gihugu, abisikana na Chriss Eazy wataramiye mu Bubiligi, aherekejwe n’umujyanama we Junior Giti ndetse n’umunyamakuru Luckman Nzeyimana wayoboye iki gitaramo.

Igitaramo cye kiri gutegurwa binyuze mu bufatanye bwa Sosiyete ya KIKAC Music ireberera inyungu ze na Team Production isanzwe itegura ibitaramo i Burayi.

Bwiza agiye gutaramira mu Bubiligi, mu gihe aherutse gushyira ku isoko indirimbo “Best Friend” yakoranye na Mugisha Benjamin [The Ben] witegura nawe kumurika Album ‘Plenty Love’ mu gitaramo kizabera muri BK Arena, tariki 1 Mutarama 2025. Ni igitaramo azahuriramo n’abandi bahanzi, cyane cyane abo bakoranye indirimbo mu bihe bitandukanye.

Bwiza yaherukaga gushyira ku isoko Album ye ya mbere ‘My Dream’ iriho indirimbo nka: Call Me, Mutima, Monita, NoBody ft Double Jay, Amahitamo, Niko tamu, Sexytoy, Are u okay, Mr Dj, Tequielo yakoranye na Chriss Eazy ndetse na Rudasumbwa

 

Bwiza yatangaje ko agiye kumurika Album mu gihugu cy’u Bubiligi mu gitaramo cye cya mbere 

Bwiza yavuze ko iki gitaramo kizaba tariki 8 Werurwe 2025, aho azaba ari kumwe n’abandi bahanzi

 

Bwiza amaze iminsi mu biruhuko mu bihugu bitandukanye byo mu Burayi 


Urutonde rw'indirimbo zigize Album ya mbere 'My Dream' ya Bwiza

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BEST FRIEND' YA BWIZA NA THE BEN

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND