Kigali

Miss Naomie n'umukunzi we basezeranye mu mategeko- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/12/2024 17:18
0


Miss Nishimwe Naomie wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020, yasezeranye imbere y’amategeko y’u Rwanda n’umukunzi we Michael Tesfay mu gihe habura iminsi ibiri ngo bahamye isezerano ryabo imbere y’Imana, n’imbere y’imiryango.



Uyu mukobwa uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, yahamije isezerano rye n’umukunzi we ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2024. 

Ni umuhango wagizwe ibanga mu buryo bukomeye. Ku Cyumweru tariki 29 Ukuboza 2024, ni bwo bombi bazakora ubukwe. Gusaba no gukwa bizabera mu Intare Arena i Rusororo, ni mu gihe bazasezerana imbere y’Imana mu rusengero Noble Family Church ku Kimihurura. Nyuma, abatumiwe bazakirirwa mu Intare Conference Arena Rusororo.

Bazakora ubukwe ku wa 29 Ukuboza 2024, mu gihe hazaba habura iminsi ibiri (2) kugira ngo umwaka ugere ku musozo, kuko uyu mwaka uzagira iminsi 366. Bizaba kandi ari ku Cyumweru cya 52.

Uzaba ari umunsi udasanzwe kuri aba bombi! Kuko bazaba batangiye paji nshya mu mubano wabo, aho bazarahirira kubana nk’umugabo n’umugore, bakazatandukanwa n’urupfu.

Ku wa 24 Gashyantare 2024, Michael Tesfay ahagarariwe n’abo mu muryango we yafashe irembo mu muryango w’umukunzi we. Ni nyuma y’uko ku wa 1 Mutarama 2024, yatunguye Nishimwe Naomie amwambika impeta y’urukundo [fiançailles], mu birori byihariye byabereye muri imwe muri resitora yo mu Mujyi wa Kigali.

Icyo gihe, Michael yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko yatangiye paji nshya mu mubano we n’umukunzi we Naomie, kuko yamubwiye ‘Yego’ nk’ikimenyetso cy’uko yiteguye kubana nawe ubuziraherezo.

Muri Gashyantare 2024, Miss Nishimwe yabwiye Radio Rwanda ko atabona amagambo asobanura uko yiyumva nyuma yo kwambikwa impeta kuko 'ni ibintu bikubaho, hari ukuntu umuntu aba atekereza ikintu akavuga ngo kiriya kintu nikimbaho sinzigera nkibagirwa'.

Ati "Nubu ntabwo nabyibagirwa. Ariko ibyiyumviro ugira sinzi uko nabisobanura. N'iyo ubajije abantu benshi bagiye bambika impeta, hari igihe utumva n'amagambo yakubwiye.

N'uyu munsi iyo ambaza amagambo yambwiraga, nta kintu na kimwe numvaga, ariko cyeretse avuze ngo 'Will you marry me' (Wakemera gushyingiranwa nanjye) ni cyo kintu cyo nyine numvishije. Ni ibintu n'ubu ngubu, sindabimenyera..."

Uyu mukobwa yavuze ko yari yiteguye kwambikwa impeta n'umukunzi we, ku buryo yatekerezaga ko byari kuba kuri Noheli ya 2023, ariko yarategereje ntibyaba.

Ashingira ku kuba hari hashize iminsi micye umukunzi we ahuye na Se umubyara, bityo ko byamuhaga ishusho y'uko bidatinze azambikwa impeta.

Nishimwe asobanura umukunzi we akabikubira mu ngingo eshanu; avuga ko ari umuhungu ufite ikinyabupfura; umuhungu ucisha macye; umuhungu utameze nk'abandi bose; umuhungu ukunda Imana kandi umukunda.

Uyu mukobwa ufite iduka ry'imideli, yabanje gutuza, avuga ko we n'umukunzi we bameze neza kandi "Turi kwitegura gukora ubukwe mu Ukuboza 2024." Yirinze kuvuga aho ubukwe buzabera ndetse n'itariki buzaberaho.

Abajijwe niba atekereza kuba azatura hanze y'u Rwanda nyuma yo kurushinga, yasubije ko bizaterwa n'ibiganiro, amahitamo ndetse n'akazi gashobora gutuma bimuka. Ati "Ariko mu Rwanda ni mu rugo."

Naomie yavuze ko mu gihe kiri imbere ari bwo azatangaza itariki y'ubukwe. Kandi avuga ko nyuma y'uko yambitswe ikamba rya Miss Rwanda, hari byinshi byahindutse mu buzima bwe, birimo nko kubona amahirwe anyuranye, gukorana n'abantu banyuranye, gushyira mu bikorwa imishinga inyuranye n'ibindi.

Mu byumweru 48 bishize, Nishimwe yasohoye ubutumwa kuri konti ye ya Instagram avuga ko Imana yamuhuje n’umugabo wazanye umunezero n’ibyishimo mu buzima bwe.

Hari aho yavuze ati “Nta kindi nakwifuriza usibye imyaka myinshi kandi nzahora nsenga Imana ishobora byose kugira ngo ikomeze kuguha imigisha n’ibintu binini kandi binini mu buzima bwawe bwose bigutera kuba ukwiye ibintu binini kandi usenge kugirango ukomeze kuba umuntu mwiza wahozeho...”- Icyo gihe yanditse ubu butumwa yifuriza umukunzi we Isabukuru y’amavuko.

Muri Kamena 2023, Nishimwe Naomie n’umukunzi we basohoye ikiganiro ku rubuga rwa Youtube bari bahuriyemo, bavuga birambuye ku rugendo rw’urukundo rw’abo, uko bamenyanye n’ibindi biteye amatsiko kuri bo.

Michael Tesfay yavuze ko kuva muri 2018 hari umuryango yari azi w’inshuti ye yo mu Rwanda, kandi ko yawusuye birambuye mu 2021. Icyo gihe abo mu rugo bamubajije niba ateganya kurushinga, hanyuma bamwereka amafoto atandukanye y’abanyarwandakazi, byamuhaga amahirwe yo kuba yahitamo umwe.

Yavuze ko bamweretse abakobwa kugeza ‘tugeze kuri Mackenzies [Itsinda Miss Naomie abarizwamo n’abavandimwe be]’. Michael yavuze ko yabwiwe ko bariya bakobwa ari ibyamamare mu Rwanda kandi ‘ni beza cyane’.

Muri iki kiganiro yavuze ko hari igihe kimwe yigeze guhurira muri resitora na Uwase Kathia wo muri Mackenzies, abo bari kumwe bamubwira ko ari umuvandimwe wa Nishimwe Naomie kandi ko nawe afite umushinga ujyanye n’ibyo nawe yateganyaga gukoraho mu Rwanda.

Michael yavuze ko yabyaje umusaruro umwanya yari abonye yegera Uwase amwaka nimero za Nishimwe Naomie, ariko baranaganira birambuye.

Icyo gihe Michael yabwiye Uwase ko afite umushinga ari gukoraho, kandi afite icyizere cy’uko Naomie yamubera umufatanyabikorwa mwiza.

Uwase yasubiye mu rugo abwira Nishimwe Naomie ko yamuboneye umugabo, aho kumubwira ko hari umuntu bahuye ufite umushinga ashaka ko bakoranaho.

Mu kiganiro cyo kuri Youtube, Naomie yavuze ko yategereje ko Michael amuhamagara araheba, ibyumweru bibiri birihirika.

Yavuze ko byageze aho asaba Uwase Kathia kumuha Nimero ya Michael akareba ifoto iri kuri WhatsApp ye. Hari aho avuga ati “Nabwiye Kathia ko yampa nimero ye nibura nkaba nareba ifoto ye kuri WhatsApp.’’

Naomie yavuze ko yatunguwe n’ifoto yabonye kuri WhatsApp. Muri ako kanya yahise asaba Uwase kubaza Michael niba yaributse kuvugisha Nishimwe Naomie, undi arabikora.

Michael yavugishije Naomie ndetse bemeranya guhura, bahurira ku iduka rya Mackenzies.

Mu kiganiro, Naomie avuga ko Michael akigera ku iduka rya Mackenzies yararanganyije amaso mu mafoto yari amanitsemo, asaba Naomie kugenda amubwira kuri buri umwe.

Naomie avuga ko ‘nagiye musobanurira mbavuga nabi ariko mu buryo bwiza’. Avuga ko ageze ku ifoto ye ‘nahise mvuga ko nta mukunzi mfite’.

Naomie yavuze ko yiyumvisemo Michael ku munsi wa mbere bahuriyeho. Ni mu gihe Michael yasubije ko ari bwo bwa mbere yari akundanye n’umukobwa uzwi.

Naomie yavuze ko bwa mbere ahura na Papa wa Michael [Sebukwe] wari umunsi udasanzwe kuri we, kuko nta magambo menshi yo kuvuga yari afite. Yavuze ko icyo gihe bahuriye mu gihugu cya Ethiopia. Ati “Ntabwo byari byoroshye, ariko byari byiza.”

Michael Tesfay yasoje icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ‘Masters’ mu buvuzi, muri Kaminuza ya Edinburgh yo mu Bwongereza.

Afite imishinga itandukanye ijyanye n’ubuzima irimo n’uwo afatanya na Miss Akaliza Amanda, ujyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe hifashishijwe ikoranabuhanga. Mu 2018 yakoze muri Kaminuza y’u Rwanda yimenyereza umwuga, aho yamaze amezi agera kuri ane.

  

Miss Nishimwe Naomie yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Michael

 

Naomie n’umukunzi we Michael basezeranye kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2024

Naomie n’umukunzi we bazakora ubukwe, ku Cyumweru tariki 29 Ukuboza 2025











TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND