Umuhanzi Eddy Kenzo wo muri Uganda yabwiwe amagambo yuje urukundo n'umugore we Phiona Nyamutoro ubwo yuzuzaga imyaka 35.
Eddy Kenzo ukunzwe cyane muri Uganda, uyu munsi yujuje imyaka 35 y'amavuko. Uyu muhanzi abarwa muri bamwe mu bavutse ku minsi mikuru kuko yavutse tariki 25 Ukuboza 1989, umunsi nk'uyu akaba ari bwo yizihiza isabukuru y'amavuko.
Kuri uyu munsi ukomeye cyane kuri Eddy Kenzo, yagaragarijwe urukundo rukomeye n'umugore we Phiona Nyamutoro binyuze mu magambo yuje urukundo n'ibyifuzo byinshi yamwifurizaga.
Phiona Nyamutoro anyuze kuri Twitter yagize ati: "Mugabo wanjye w'ubuto, ibyo ukora byose bihore bihuye n'icyo Imana ishaka, abahiriwe bose bakomeze kukwita umuhire, abagiriwe neza bahore bazi ubwiza bw'ubwoko bwawe, gukomera kwawe gutsinde ibihe bigoye ibihe byose".
Yakomeje agira ati: "Ubwenge bwo kumenya ukuri kumeze neza kuzabe imbere mu bihe by'ubuhangange no gutandukanya ibihuha n'ukuri, ndetse n'ibibi n'ibyiza, ikimenyetso cy'ubwitange bwawe kizakangure abakibyiruka batabarika, ibyiza byawe by'ubukire byogere kugeza ku bana bawe, abana b'abo bana n'abana b'abana babo.
Igishushanyo cy'umugabo uri mu ndorerwamo kige gihora kigaragaza version nziza yawe, igihe cyose ujye ugira amahitamo meza akorwa n'icyubahiro kandi ntuzigere uhagarika gutsinda.
N'igihe uzaba ushaje kandi utagira imisatsi, igihe ibifotora byose bizaba byarahagaritswe, nkwifurije kugira ituze mu mutima no kureba inyuma n'akamwenyu k'ibyishimo, wibuka ubuzima bwuzuye intego wabayeho,isabukuru nziza rukundo".
Aya magambo Phiona Nyamutoro yavuze aragaragaza uburyo uyu muryango ubanye mu byishimo, nk'umwe mu miryango ishimishije y'abahanzi.
Eddy Kenzo yifurijwe isabukuru y'amavuko mu buryo bwihariye
Umwanditsi: NKUSI Germain
TANGA IGITECYEREZO