Mu gihe iminsi mikuru ya Noheli isanzwe izwiho kuba igihe cyo gukoresha umutungo mwinshi, ubu ibintu birasa n'aho bihindutse mu Bwongereza. Abantu benshi,cyane cyane abajyana n'ibihe ku rubuga rwa TikTok,barimo gusakaza ubutumwa bwo gukoresha bike no gukoresha neza ibyo basanganywe, mu rwego rwo kwirinda gusesagura no kubaho neza mu buryo burambye.
Kuri TikTok, umuvuno wa “underconsumption” (gukoresha bike) wagize intego yo guhindura uburyo abantu basanzwe bakoresha umutungo mu minsi mikuru. Ahubwo, abantu barashishikarizwa kugabanya ibintu bigurwa bitari ngombwa, bagakoresha ibikoresho basanzwe bafite mu buryo bw’ingenzi kandi bufite agaciro.
Uyu muvuno umaze kugira izina rikomeye muri iki gihe, aho abantu benshi bagaragaza inyungu zawo ku mibereho myiza y’abantu no kurengera ibidukikije. Kugeza ubu, ijambo “underconsumption” ryavuzwe inshuro zirenga 40,000% ugereranyije n’umwaka ushize mu Bwongereza, bigaragaza uburyo iki gitekerezo cyamaze gufata imitima ya benshi.
Abahanga mu by’imari n’imyitwarire y’abaguzi, bavuga ko impamvu nyamukuru iri inyuma y’iyi mpinduka ari ibibazo by’ubukungu bikomeje kugaragara ndetse n’impungenge zituruka ku kwangirika kw’ibidukikije. Abakiri bato cyane cyane, bakomeje kwitabira izi ngamba kugira ngo bagabanye imyitwarire yo gusesagura.
Mu gihe cy’iminsi mikuru, hari ibikorwa byinshi by’ubukangurambaga bigamije gushishikariza abantu gukora ibintu bitandukanye bifite agaciro gakomeye mu buzima bwabo ariko bidahenze. Urugero ni ibikorwa byo kongera gusubiramo ibikoresho, gukora ibintu by’imyambarire ku giti cyabo no gukoresha ibikoresho by’agakondo bishobora gukoreshwa igihe kirekire.
Abashakashatsi bavuga ko iyi myitwarire yo kugura bike ishobora kuba igisubizo cy’ibibazo byinshi, birimo guhangana n’ubukungu budahagaze neza no kugabanya imyanda yangiza ibidukikije. Kandi mu gihe abantu benshi batangiye kubona ibyiza by’uyu muvuno, birashoboka ko uzakomeza kwamamara no kugirira akamaro benshi mu bihe biri imbere.
Noheli rero ntiyahindutse umunsi w’ibirori gusa, ahubwo yabaye n’igihe cyo kwigira ku byiza byo kubaho neza, birinda gusesagura kandi barengera ibidukikije nk'uko bitangazwa na BBC.
TUYIHIMITIMA Irene
TANGA IGITECYEREZO