Umutoza wa Manchester United, Roben Amorim yavuze ko ibyo Marcus Rashford yakoze byo gutanga ikiganiro ku itangazamakuru avuga ko igihe kigeze ngo asohoke muri Manchester United atari we ndetse anavuga ko bakeneye impano nk'iye muri iki gihe.
Ibi yabitangaje kuwa Mbere taliki ya 24 Ukuboza 2024 ubwo yagiranaga ikiganiro na Sky Sports. Roben Amorim yavuze ko kuba Marcus Rashford aheruka gutangaza ko igihe kigeze ngo ave muri Manchester United ajye gushakira ahandi nawe atari we bitewe nuko aba bakinnyi baba bafite abantu benshi babana nabo bakagira n'uruhare mu myanzuro bafata.
Yagize ati "Ni ibihe bitoroshye. Numva ko aba bakinnyi baba bafite abantu benshi babana nabo kandi rimwe na rimwe bahitamo amahitamo atari igitekerezo cya mbere cy'umukinnyi. Ndabyumva, nshobora gutandukanya ibintu".
Yavuze ko yiteguye gufasha uyu mukinnyi: "Buri gihe ndi hano gufasha Marcus, nk'abandi bakinnyi bose. Bagomba gukora ibyo bagomba gukora. Bahitamo gukora ikiganiro n'itangazamakuru kuko ntabwo ari Marcus Rashford gusa. Ndabyumva.".
Amorim kandi yavuze ko muri iki gihe ari kwibanda kuzamura urwego rwa Marcus Rashford dore ko bakeneye impano nk'iye ndetse anavuga ko kuri ubu yibagiwe ikiganiro yakoze ahubwo ubu ari kureba ibyo abona mu kibuga.
Ati: "Nkumutoza, nibanda ku mikorere n'uburyo yitoza. Ibisigaye, ni byiza kuri njye n'ikipe guhangana nabyo ighe kigeze. Muri ibi bihe nibanda ku kuzamura Marcus. Dukeneye umusore ufite impano nka Marcus muri iki gihe. Nibagiwe ikiganiro nonaha ubu ndi kureba ibyo mbona mu kibuga".
Rashford yatangaje amagambo akomeye ku hazaza he nyuma y'uko atari yashyizwe mu bakinnyi bifashishijwe ku mukino na Manchester City. Nyuma yicyo gihe atangaza aya magambo ko yiteguye kuba yajya mu ikipe nshya hamaze gukinwa imikino itatu atari no ku ntebe y'abasimbura.
Kugeza ubu Manchester United iri ku mwanya wa 13 n'amanota 22 nyuma yuko itsinzwe na AFC Bournemouth ku mukino uheruka.
Roben Amorim avuga ko yiteguye gufasha Marcus Rashford kuzamura urwego
Roben Amorim yavuze ko bakeneye impano nk'iya Marcus Rashford
TANGA IGITECYEREZO