Kigali

Adama Bagayogo yifurije abanyarwanda muri rusange Noheli nziza

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:25/12/2024 8:03
0


Umunya Mali Adama Bagayogo ukinira Rayon Sports mu kibuga hagati ariko asatira izamu yirengagije ko akinira Rayon Sports maze yifuriza abanyarwanda bose Noheli nziza.



Kuri uyu wa Gatatu itariki 25 Ukuboza 2024 ku isi hose abemera ko Yezu Kristu yavutse akaza gucungura isi, bari kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli nk’umunsi Yezu yavukiyeho ubwo yari aje ku isi gucungura abantu kubera ibyaha byabo no kubitangira abambwa ku musaraba.

Mu gihe abanyarwanda hafi ya bose nabo bizihiza Noheli, umunya Mali ukinira Rayon Sports Adama Bagayogo yahisemo kwifatanya n’abanyarwanda muri rusange, abifuriza Niheli nziza ndetse no kuyizihiza mu mahoro.

Igishimishije kurusha ibindi n’ubwo Adama Bagayogo yifurije abaturarwanda Noheli nziza idini rye rya Islam asengeramo ntabwo ryemera ivuka rya Yezu Kristu, ariko yahisemo kwifatanya n’abanyarwanda abifuriza Noheli nziza.

Mu butumwa yanyujije ku InyaRwanda.com, Adama Bagayogo yagize ati: ”Nshuti yanjye nkwifurije Noheli nziza hamwe n’umuryango wawe, by’umwihariko abanyarwanda bose."

Uyu mukinnyi ukomeje kwigarurira imitima y’abanyarwanda by’umwihariko abakunzi ba Rayon Sports akinira, ni umwe mu bari gukina neza mu kibuga hagati ndetse akananyura ku ruhande ariko uko akina anarushaho kwigarurira imitima y’abanyarwanda.

Yageze mu Rwanda azanywe n’umutoza Jullien Mettes mu igerageza, gusa uyu mukinnyi ukomoka muri Mali ubwo yari akandagiye mu kibuga bwa mbere, yeretse Rayon Sports ko ayifitiye ibisubizo byinshi ndetse kugeza ubu uyu mukinnyi w’imyaka 20 y’amavuko ari mu bakinnyi bakomeje gufasha Rayon Sports kwitwara neza muri shampiyona y’u Rwanda.

Kugeza ubu Rayon Sports ni iya mbere muri shampiyona y’u Rwanda 2024-25. Kuva Adama Bagayogo yatangira gukinira Rayon Sports hamwe na bagenzi be, uretse umukino wa Rayon Day batsinzwemo na Azam igitego kimwe ku busa, nta wundi mukino baratsindwa, amakipe yo mu Rwanda bakomeje kuyakosora.


Adama Bagayogo yifurije abanyarwanda bose Noheli nziza


Bagayogo (uzamuye ukuboko) akomeje kwigarurira imitima y'abanyarwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND