Kigali

Imbeba zatumye Stade ya Manchester United yongera guta ikuzo

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:24/12/2024 8:05
2


Inyenyeri za Stade y'ikipe ya Manchester United,Old Trafford zagabanyutse nyuma y'uko abashinzwe isuku bayisuye bagasanga harimo imbeba aho z'iri n'ahacurizwa ibyo kurya.



Aba bashinzwe kugenzura isuku basanze imbeba muri Old Trafford mu kwezi gushize bituma bahita bafata umwanzuro ko iyi Stade iba ikuwe ku nyenyeri enye yari iriho igashyirwa kuri ebyiri ndetse banategeka ko hagomba kugira igikorwa nk'uko byanditswe n'ibinyamakuru birimo na Daily Mail.

Izi mbeba zasanzwe mu myanya imwe n'imwe ndetse n'ahacururizwa ibyo kurya ku bafana.  

Nubwo Manchester United yo ivuga ko nta mbeba zasanzwe ahatangirwa ibiryo ariko yafashe ingamba zitandukanye kugira ngo iki kibazo gikemuke aho irimo iranakorana n'abashinzwe kurwanya udukoko.

Ngo ibi bishobora kuba biterwa n'ubukonje kubera  ko udukoko dutandukanye turimo n'imbeba tugenda dushaka ahantu hashyushye nko muri za Stade cyangwa ahacururizwa.

Manchester United yiyemeje ko ibi bibazo bijyanye n'isuku bigiye gukemuke ubundi ikagira inyenyeri 5 dore ko buri byumweru bine Old Trafford izajya isurwa n'abashinzwe kurwanya udukoko bari kuyifasha kugira ngo ikibazo gikemuke.

Ntabwo ari ubwa mbere iyi Stade itakaje inyenyeri kubera isuku nke kubera ko mu mezi 12 ashize yari yazitakaje ziva kuri 5 zigera kuri 1 nyuma y'uko umukiriya yari yahawe inkoko idahiye mu birori byari byayibereyemo.

Ibi bije nyuma y'uko n'ubundi iyi Stade ya Old Trafford imaze imyaka 114 yubatswe mu Cyumweru gishize mu cyumba cy'abanyamakuru havuye ubwo imvura yarimo iragwa nabo bari kugirana ikiganiro na Roben Amorim wari umaze gutsindwa na AFC Bournemouth ibitego 3-0.

Manchester United ifite gahunda yo kuvugurura iyi Stade mu mpeshyi y'umwaka utaha ikaba yanashyirwa ku bushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 100.

Imbeba zasanzwe muri Stade ya Manchester United 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Theoneste23 hours ago
    Niho mpamvu batsirwa umusubirizo iyikipe yataye ikuzwo
  • SYLVE19 hours ago
    BITE YE ISONI



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND