Umuhanzi ukomeye muri Uganda, Dr. Jose Chameleone yamenyesheje abafana be ko ibitaramo bari bamutegerejemo byo gusoza umwaka nk'uko bisanzwe atakibyitabiriye.
Jose Chameleone yatangaje amagambo ashima anahumuriza abakomeje kumufasha aho arwariye muri Amerika, by'umwihariko amenyesha abafana be ko ibitaramo bari bamutegerejemo byo gusoza umwaka nk'uko bisanzwe atakibyitabiriye kubera impamvu y'uburwayi. Mu bitaramo yari afite harimo n'icyo yari kuzakorera mu Rwanda mu ntangiriro za 2025.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa X yanditse amagambo yuje amarangamutima menshi, gushimira ndetse no gukomeza abafana be wo muri Uganda. Yagize ati: "Iki gihe cy'iminsi mikuru ni kimwe mu bihe bidasanzwe kuri njyewe, kuko ndi kure y'urubyiniro n'abakunzi banjye mu bihe by’iminsi mikuru. Kubera ikibazo cy’ubuzima, ndi mu bitaro, kandi ibyo byatumye tudashobora gusangirira umunsi mukuru twishimana.
Ndashimira cyane abakora ibikorwa byo kumenyekanisha ibikorwa byanjye n’abafana banjye bose bagiye bagaragaza kunyizera n'inkunga badahwema kumfasha. Kubera impamvu z'ubuzima, ndi gufata ikiruhuko cy’agateganyo mu gihe ngikora ibishoboka byose ngo nkire".
Nishimiye kandi gushimira abakunzi banjye, inshuti ndetse n’umuryango wanjye ku rukundo, amasengesho ndetse n'ibyo munyifuriza byiza mu gihe ndi mu bitaro. Ikindi, ndashimira serivisi nziza nabonye ku Bitaro bya Nakasero".
Ndashimira byihariye inshuti yanjye Juliet Zawedde, wari wiyemeje guhara ibihe bye by’iminsi mikuru kugira ngo amfate hamwe n’ibindi bintu by’ingenzi, maze tukajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo mbone ubuvuzi bwisumbuyeho kugeza nkize".
Umuntu wese uri kumwe nanjye ndamushimiye, nzagaruka meze neza kandi nkomeye k'ubushake bw'Imana".
Kubera inkunga mwagiye munshyiramo, mbashimiye cyane. Nzakomeza guharanira gusubira ku rubyiniro ndetse no gusubiza ibintu ku murongo, Imana igirira neza. Nizeye ko tuzabona umunsi tuzongera guhura, kandi nzagaruka n’imbaraga nshya, mbashimira cyane".
Uyu muhanzi wo muri Uganda, Jose Chameleone amenyerewe mu ndirimbo nyinshi cyane cyane ziririmbye mu rurimi rw'Ikigande n'Igiswahire.
Uganda nk'igihugu gifite abafana benshi ndetse n'abakunzi b'umuziki muri rusange ntabwo byababujije kubabazwa n'uburwayi bw'uy'u muhanzi bikundira. Nubwo arwaye ariko abafana be bakomeje kumwihanganisha binyuze mu buryo butandukanye.
Jose Chameleon urembeye muri Amerika yiseguye ku bafana be atazabasha gutaramira kubea uburwayi
Umwanditsi: NKUSI Germain
TANGA IGITECYEREZO