Inkuru dukesha ikinyamakuru Citizen Digital ivuga ko abantu barindwi bapfuye ku mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 23 Ukuboza 2024,mu mpanuka ebyiri zitandukanye ariko zifitanye isano, aho imodoka esheshatu na moto imwe ku muhanda wa Narok-Mai Mahiu muri Kenya zagonganye
Amakuru yatanzwe na polisi, yerekana ko iyi impanuka yabaye
mu masaha ya 10:00 za mu gitondo, ubwo ikamyo yari itwaye ibintu iva i Narok
ijya i Mai Mahiu, yataye umurongo nyuma y’uko rimwe mu mapine yayo ripfumutse,
ikaba yagonze imodoka ya Toyota Premio, bus ya ENA Coach ndetse na moto, bikaba
byateje impanuka ikomeye, aho ibyo binyabiziga byataye umuhanda kwerekeza nyuma
yo kugongana, bikaba byabiviriyemo kwangiriks bikomeye, ndetse n’abantu bari babirimo
bakaba bahaburiye ubuzima.
Ibisigazwe by’imodoka esheshatu n'igare byahise byoherezwa kuri sitasiyo ya polisi ya Ntulele kugira ngo bisuzumwe.
Umwanditsi: KUBWIMANA Solange
TANGA IGITECYEREZO