Kigali

Abarimu bakuru mu mukino wa Karate Shotokan barishimira amahugurwa bahawe na ISKF Rwanda

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:23/12/2024 18:18
0


Abarimu bakuru mu mukino wa Karate Shotokan bo hirya no hino mu gihugu barishimira amahugurwa bahawe na ISKF Rwanda. Aya mahugurwa yabereye muri Cercule Sportif ya Kigali, yasojwe ku Cyumweru tariki ya 22 Ukuboza 2024.



Ni mahugurwa yitabiriwe n'abarimu barenga 375, akaba yaratangiye muri Kamena aho buri kwezi ISKF Rwanda yahurizaga hamwe abarimu muri uyu mukino, ikabahugura kuri tekiniki zitandukanye z'uyu mukino.

Umwarimu mpuzamahanga muri uyu mukino, Nduwamungu Jean Vianney akaba ari nawe wagize igitekerezo cyo gushyiraho amahugurwa ngarukakwezi ku barimu bakuru muri karate Shotokan, yasobanuye ko impamvu y'aya mahugurwa ari ukuzamura urwego rwa tekiniki za karate Shotokan rukaba rumwe kandi ku rwego mpuzamahanga.

Yongeyeho ko aya mahugurwa yashyizweho mu rwego rwo gutegura ahazaza heza ha karate Shotokan ihereye mubato. Yafashe umwanya ashimira abakarateka bose bitabiriye aya mahugurwa, abashimira ubwitabire bagaragaje, avuga ko bigaragara ko ibyo bakuye muri aya mahugurwa bigiye gutanga umusaruro kuri karate nyarwanda.

Yavuze ko ntagushidikanya ko urwego rwa Karate Shotokan rugiye kuzamuka kandi na tekiniki zikikuba. Yavuze kandi ko ariyo ntego y'aya mahugurwa ndetse ko bagiye gutekereza gutegura andi ari ku rwego rwisumbuyeho,

Yongeye gusaba abahuguwe ko ubumenyi bakuye muri aya mahugurwa badakwiriye kubwigwizaho bonyine, ahubwo ko bakwiriye kubusangiza abandi batabashije kuyitabira kugira ngo urwego rw'abakarateka bose mu Rwanda rube rumwe.

Yabamenyesheje ko aya mahugurwa yateguwe kugira ngo hakosorwe amakosa yakozwe mu gihe kirekire.

Mu gusoza aya mahugurwa hanakozwe isuzumabumenyi ku barimu, mu rwego rwo kureba umusaruro wicyo bayakuyemo. Abagera kuri 12 bahawe impamyabushobozi zo ku rwego mpuzamahanga, nyuma yo gutsinda ibizamini bakoze mu bihe bitandukanye.

Abarimu bakuru bitabiriye aya mahugurwa bavuga ko bungutse byinshi dore ko mbere wasangaga bazi tekiniki zitandukanye bakavuga ko ibi biri buze gutuma karate Shotokan ijya ku rwego rumwe.

Bashimiye cyane abateguye aya mahugurwa maze babizeza ko ibyo bakuyemo bagiye kubisangiza abakiri bato mu rwego rwo kubaka karate Shotokan y'ejo hazaza. 

Kamuzinzi Christian Usanzwe ari umutoza w'ikipe y'igihugu ya karate, yashimiye ubuyobozi bwa ISKF Rwanda kuri iki gikorwa bakoze cyo gutanga amahugurwa kubarimu bakuru muri uyu mukino.

Yavuze ko ibi bibafasha kuko bituma abakinnyi bajya ku rwego rumwe kandi rwiza ndetse bikanatanga umusaruro ku ikipe y'Igihugu kuko abayijyamo baba bari ku rwego rwiza.

Mu gusoza aya mahugurwa, Nduwamungu Jean Vianney yasabye abakarateka bose kurangwa n'indangagaciro ziranga umukarateka mwiza, kunga ubumwe, kurangwa n'ubwumvikane no kubahana.

ISKF Rwanda yasoje amahugurwa y'abarimu bakuru mu mukino wa Karate Shotokan






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND