Kigali

Yahanishijwe igifungo cy’imyaka 130 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica abakobwa babiri

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:21/12/2024 22:22
0


Inkuru dukesha ikinyamakuru CNN ivuga ko umugabo w'umunyamerika, Richard Allen yahanishijwe igifungo cy’imyaka 130 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica abakobwa babiri muri Leta ya Indiana. Imibiri y’abo bana b’inkumi Liberty German, wari ufite imyaka 14, na Abigail Williams, wari ufite imyaka 13, yabonetse hafi y’umugi wa Delphi.



Iki kibazo cyari cyarabaye ingorabahizi kandi cyahungabanyije abantu ku kigero cyo hejuru, aho abenshi bari bashishikajwe n’itangwa ry’ubutabera nyuma y’ubugome bwabaye, umwe muri aba bakobwa bishwe yasize amajwi na videwo kuri telefone ye, harimo amajwi na videwo ya Snapchat bigaragaza umuntu ashobora kuba ari we wihishe inyuma y’ubwo bwicanyi.

Allen ufite imyaka 52, yahanishijwe igifungo cy’imyaka 65 ku rubanza rwa buri wese muri abo bakobwa bishwe bikaba bihwanye n’imyaka 130, ibi byabaye mu kwezi gushize nk’uko amakuru abigaragaza.

Sekuru wa Liberty, Mike Patty, yashimiye abacamanza avuga ko azahora ashima ibikorwa byabo, hamwe n’abashinjacyaha n’abashinzwe iperereza.

"Hari hashize hafi imyaka umunani," ibi yabivuze mu kiganiro n'abanyamakuru nyuma y'icyemezo cy'urukiko. Yakomeje agira ati "Niba nzamara imyaka 80 ndiho, hafi 10% by’ubuzima bwanjye nzaba narabimaze nkurikirana iki kibazo."

Aba bakobwa babiri babonetse bafite ibikomere bigaragaza ko batemwe ku ijosi muri Gashyantare 2017, hafi y'ikiraro cya Gariyamoshi giherereye hafi y'aho bari baragiye mu butembere. Telefone ya Libby yari irimo amajwi y’umugabo wabwiraga aba bakobwa kumanuka umusozi.

Urupfu rwabo rwagize ingaruka kuri sosiyete, nk’uko byavuzwe n’umuyobozi wa polisi ya Carroll, Tony Liggett, akongeraho ko yizeye ko kuba ubutabera bwatanzwe ndetse uwakoze ibi agahabwa igihano, bitanga icyizere ku baturage ku bijyanye n’umutekano.

Tony Ligget yagize ati"Ubutabera bwatanzwe, ariko ntibizagarura Abby cyangwa Libby," yakomeje agira ati "Iyi miryango izakomeza kubaho idafite abantu babiri b’ingenzi mu buzima bwabo." Yihanganishije kandi imiryango yabuze abayo ku kuba byarafashe imyaka umunani yose kugira ngo babahe ubutabera ku yicwa rubozo ryakorewe abana babo.

N’ubwo abapolisi babonye amakuru menshi, byafashe igihe kirekire kugira ngo bafate Allen nyuma yo gusuzuma abakurikiranwe bose mbere. Yafashwe mu mwaka wa 2022.

Mu rubanza rwe, abashinjacyaha bavuze ko we ubwe yiyemereye inshuro nyinshi ko yishe aba bakobwa mu gihe yari muri gereza ndetse bamenyesha abacamanza ko hari amajwi yafashe ari kuvugana n’umugore we amubwira ko ari we wakoze ibyo byaha.

Abunganizi ba Allen mu mategeko bavuze ko ibi yabivuze abitewe n’uko yari afite ikibazo cy'uburwayi bwo mu mutwe ubwo yavugaga ko ari we wakoze ibi ibyaha.


Liberty German, wari ufite imyaka 14, na Abigail Williams wari ufite imyaka 13 bishwe na Richard Allen


Richard Allen yahanishijwe igifungo cy'imyaka 130 nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo kwica abakobwa babiri bo muri Leta ya Indiana


Umwanditsi: KUBWIMANA Solange






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND