Kigali

Bayern Munich yatsinze RB Leipzig mu musangiro wa StarTimes Rwanda -VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:21/12/2024 8:53
0


Bayern Munich ubwo yatsindaga RB Leipzig 5-1 yaryoheje umusangiro wa StarTimes Rwanda, abakozi bayo nabafatanyabikorwa bayo, ubwo yari iri muri gahund yo gusoza neza umwaka banisyimira ibyo bagezeho.



Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu itariki 20 Ukuboza 2024 Kompanyi ya StarTimes Rwanda itanga serivisi zitandukanye zo gusakaza amashusho ya televiziyo mu Rwanda no hanze yarwo, yifatanyije n’abakozi bayo, abayobozi n’abafatanyabikorwa basangirira hamwe bakomeza gusoza umwaka bishyimye.

Abari muri uwo musangiro ntabwo bigeze bicwa n’irungu kuko Jamal Musiala ukinira Bayern Munich yawongeyemo akunyu atsinda igitego ku munota wa mbere mu mukino wahuzaga RB Leipzig, aho abasangiraga bari bari no kuwureba.

Nkuko byagaragaraga ku maso ya buri wese, Abakunzi, abakozi n’abafatanyabikorwa ba Startime, bishimiye uburyo Byayern Munioch yari iri kwitwara, kuko ubwo RB Leipzig yayitsinze igitego cyo kwisyura ku munota wa kabiri gitsinzwe na Benjamin Sesko, ntabwo bishyimye.

Nyuma yo kwishyurwa igitego bikababaza abakunzi ba Startime Rwanda, Bayern Munich yikubise agashyi maze ku munota wa 25 Kornad Laimer yongera kuryoshya ibyo kunywa n’ibyo kurya, atsinda igitego cya kabiri cya Bayern Munich. Ku munota wa 36 Walter Jossua Kimich yongeye akunyu mu mafunguro, atsinda igitego cya gatatu cya Bayern Munich. Igice cya Mbere cyarangiye ari ibitego bitatu bya Bayern Munich kuri kimwe cya RB Leipzig, ibintu byagumye gushimisha abakunzi, abayobozi, abakozi n,abafatanyabiorwa ba StarTimes Rwanda .

Mu gice cya kabiri ibyo kurya n’ibyo kunywa by’abayobozi, abakozi n’abafatanyabiorwa ba StarTimes Rwanda ntabwo byigeze bigira kirogoya, kuko Bayern Munich yakomeje kubiryoshya itsinda ibindi bitego bibiri, ku munota wa 75 Leroy Sane na Alfonso Davis ku munota wa 78, maze umukino urangira ari ibitego bitanu bya Bayern Munich kuri kimwe cya RB Leipzig.

Uretse umusangiro wo kuri uyu wa Gatanu, StarTimes Rwanda ni imwe mu bigo bizwi mu gusakaza amashusho ya televiziyo mu buryo bw’ikoranabuhanga, ikaba yarahinduye ubuzima bwa benshi mu Banyarwanda. Itanga ifatabuguzi ririmo amashene menshi, harimo ay’imyidagaduro, amakuru, siporo, n’amasomo y’abana, bigafasha imiryango yose kubona ibyo ikeneye. StarTimes yihariye kuba ifite ibiciro byoroheye abantu bose, bityo buri wese akabasha kwinezeza mu myidagaduro n’ibindi.

StarTimes Rwanda kandi yashyize imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rifasha abakiriya bayo kugera kuri serivisi zayo aho bari hose. Urugero ni porogaramu ya StarTimes ON, ituma abantu bashobora kureba amashene ya televiziyo kuri telefoni igendanwa ndetse bakanasubiramo ibiganiro byaciyemo. Ubu buryo buroroshye kandi bufasha abafite akazi kenshi gukurikirana ibiganiro byabo mu buryo bworoshye, igihe cyose n’aho baba bari.

StarTimes Rwanda kandi yagaragaje ko yita ku muco n’ururimi by’Abanyarwanda binyuze mu gushyiraho amashene y’imbere mu gihugu. Urugero ni Ganza TV, aho amashene yerekana ibiganiro byiza mu Kinyarwanda. Uretse ibyo, StarTimes itanga amahitamo menshi mu mashene mpuzamahanga, arimo siporo, filime, na documentaires zinyuranye, byose bigafasha abantu kugira ubumenyi no kwidagadura mu gihe kimwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND