Ubuyobozi bwa Chorale de Kigali, bwatangaje ko abakunzi babo bagize uruhare rwa 70% mu guhitamo indirimbo bazaririmba mu gitaramo cyabo "Christmas Carlos Concert" kigiye kuba ku nshuro ya 11.
Byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2024, mu kiganiro n'itangazamakuru cyabereye muri BK Arena, ubuyobozi bwa Chorale de Kigali bwagiranye n'itangazamakuru, aho bari kumwe n'abafatanyabikorwa bakorana.
Iyi Korali iri kwitegura igitaramo gikomeye, bazakora ku Cyumweru tariki 22 Ukuboza 2024 muri BK Arena.
Ni igitaramo kidasanzwe kuri iyi Korali, kuko bagikora mu rwego rwo gufasha Abakristu kwinjira mu byishimo bya Noheli, no kubafasha kwinjira mu mwaka Mushya.
Mu kiganiro n'itangazamakuru Perezida wa Chorale de Kigali, Hodari Jean Claude yavuze ko 'iki gitaramo cyarenze ubushobozi bwacu' ku buryo tugifata nk'igitaramo cy'abandi.'
Ati "Ni igitaramo twateguye ahanini tugendeye ku bakunzi bacu, ariko kandi ni igitaramo cyamaze kuba kigari, ku buryo tutagikoze mu mwaka umwe, abakunzi bacu batubaza impamvu."
Hodari yavuze ko kuva mu gutegura iki gitaramo bakoranye igihe kinini n'ibigo birimo na Sanlam 'ndetse turabashimira'.
Yavuze ko mu gutegura iki gitaramo, harimo imbaraga z'amasengesho, guhuza ubushobozi, no kureba uburyo twagiranye ubufatanye n'abafatanyabikorwa.
Yavuze ko ashingiye ku myiteguro y'iki gitaramo muri uyu mwaka 'kirenze ibindi byose twakoze muri uyu mwaka'.
Ni uwuhe mwihariko w'iki gitaramo kuri iyi nshuro ya 11?
Hodari Jean Claude yavuze ko muri uyu mwaka, bafite umwihariko w'indirimbo zitsa cyane kuri Noheli, izifasha Abakristu kwinjira mu Minsi Mukuru n'izindi ziganjemo izamamaye cyane mu Rwanda.
Yavuze ko 'ikidahinduka ni muzika, ariko ubutumwa n'intego bikomeza kugendana. Yavuze ko kuva muri Mutarama 2024, abantu bahisemo indirimbo bazaririmbira, kandi bageze ku kigero cya 70% bazikoraho. Ati "Kuva muri Mutarama 2024, abakunzi bacu twabahaye umwanya wo guhitamo, rero bagize uruhare rwa 70%."
Yavuze ko muri uyu mwaka 'imicurangire yariyongereye cyane' cyo kimwe n'imiririmbire'
Hodari avuga ko kimwe mu bibagora mu rugendo rw'abo rw'umuziki 'harimo no kuba hatari inzu yabugenewe y'ubuhanzi". Ati 'Iyo myaka yose twagowe n'icyo Kintu. Ahubwo twajya inama, gushinga Television ukaba wakubaka ahantu hagenewe ubuhanzi."
Hodari yavuze ko iyo bakoreye igitaramo ahantu hato 'ntabwo twinjiza cyane' bituma 'buri gihe dutekereza ahandi hagutse ho gukorera'.
Ati 'Mu myaka nka 10 ishize wasanga nta nyungu, ariko ubu twavuga ko byoroshye cyane. Nta na rimwe twavuga ngo twarishimye cyane mu bijyanye n'amafaranga, ariko nta n'ubwo duhomba ku buryo abantu twabajyamo imyenda."
Yavuze ko buri gihe iyo bakoze igitaramo kitabirwa cyane 'twiyumvamo ibyishimo, ariko tukiyemeza no kuzamura kurushaho'.
Ati "Ibi dukora ni ibintu bitabyara inyungu muri rusange, ariko no gukomeza gukora, tukaguma hamwe nabyo ni ibanga kuri twe. Ukwihangana, kandi ugakora cyane nibyo dushyira imbere.
Hodari yavuze ko abaririmbyi bari hagati ya 100 na 140, ariko mu busanzwe bagera kuri 300.
Visi- Perezida wa Chorale de Kigali, Bigango Valentin yavuze ko iki gitaramo bagitegura bubakiye ku ntego yo 'kugirango bimwe mu byo tuba twakoze, twashyizemo imbaraga bibashe kugaruka."
Ati "Inyungu ya mbere ni uko Abakristu baba bishimye. Twabafashije kwizihiza Noheli, twabinjije mu mwaka Mushya."
‘Christmas Carols Concert’ ni igitaramo cyamaze kuba umuco, kuko buri mwaka bagikora mu rwego rwo gufasha Abakristo kwizihiza Umunsi wa Mukuru wa Noheli no gusoza neza umwaka uba urangiye no kuzatangira umushya mu mahoro no mu munezero.
Buri mwaka Chorale de Kigali ishaka umwihariko igenera abakunzi bayo, ugereranyije n’imyaka yabanje. Bigakorwa mu rwego rwo gukomeza gushimisha abakunzi bayo.
Kuva mu 2013, Chorale de Kigali ikora igitaramo nk’iki. Imibare igaragaza ko abantu barenga ibihumbi 20 bitabira iki gitaramo. Kandi gitegurwa mu rwego rwo gukundisha Abanyarwanda umuziki uhimbanywe kandi ukaririmbanwa ubuhanga.
Mu bihe bitandukanye igitaramo nk’iki cyabereye ahantu hatandukanye harimo na Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, kandi ibihumbi by’abantu byagiye byitabira, bagataha banyuzwe n’ubuhanga bw’abaririmbyi bagize iyi korali.
Nko mu 2019, iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali, biba ngombwa ko hari abantu basubirayo kubera ko imyanya yari yateguwe yari yuzuye.
Perezida
wa Chorale de Kigali, Bwana Hodari Jean Claude, yigeze kuvuga ko imyiteguro
y’iki gitaramo ihambaye, kuko bongeraho n’amasengesho.
Perezida wa Chorale de Kigali, Hodari Jean Claude yatangaje ko indirimbo bazaririmbira zagizwemo uruhare n'abakunzi b'iyi Korali ku kigero cya 70
Ubuyobozi bwa Chorale de Kigali n'abafatanyabikorwa, basobanuye ko iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya 11 mu rwego rwo gufasha Abakristu kwizihiza Noheli mu buryo bwihariye
Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru binyuranye bagize umwanya wo gutanga ibitekerezo no kubaza ibibazo ubuyobozi bwa Chorale de Kigali
Chorale de Kigali izatamira abakunzi bayo mu gitaramo 'Christmas Carols Concert' kizaba ku Cyumweru tariki 22 Ukuboza 2024
TANGA IGITECYEREZO