Nelly Mukazayire wagizwe Minisitiri wa Siporo, Rwego Ngarambe wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo na Uwayezu François Regis wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri, bashimiye Perezida Kagame wabahaye izo nshingano nshya.
Mu itangazo ibiro bya Minisitiri w’Intebe byashyize hanze mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ukuboza 2024, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yakoze impinduka muri bamwe mu bagize guverinoma n'abandi bayobozi.
Mu bahawe inshingano nshya harimo Mukazayire Nelly wari usanzwe wari Umunyamabanga Uhoraho muri wagizwe Minisiteri ya Siporo wagizwe Minisitiri wayo.
Hari kandi Rwego Ngarambe wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe guteza imbere Siporo muri Minisiteri ya Siporo wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri na Uwayezu François Regis wigeze kuba Umunyamabanga wa FERWAFA wagizwe Umunyamabanga Uhoraho n'ubundi Minisiteri ya Siporo.
Nyuma y'ibi aba bose bagaragaje amarangamutima yabo babinyujije ku rubuga rwa X aho bashimiye Perezida Kagame wabahaye inshingano nshya.
Nelly Mukazayire yanditse ati "Nshishijwe bugufi no kuba nahawe amahirwe yo gukorera igihugu cyanjye. Murakoze Nyakubahwa Paul Kagame kuba mwampaye inshingano nshya. Niyemeje gukorana n'abafatanyabikorwa mu guteza imbere Siporo kuva mu mizi no guhindura u Rwanda ihuriro ry’imikino ku Isi."
Rwego Ngarambe we yanditse ati "Mu ishimwe no guca bugufi nakiriye inshingano nshya munshinze Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Ntewe ishema no gukomeza gutanga umusanzu mu iterambere rihamye rya Siporo".
Uwayezu Francois Regis nawe yanditse ati" Ndabashimiye cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku cyizere mwangiriye mumpa inshingano zo kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo. Mbijeje gukora ibishoboka byose kugira ngo nuzuze neza izi nshingano".
Nelly Mukazayire yashimiye Perezida Kagame wamugize Minisitiri wa Siporo
Rwego Ngarambe yashimiye Perezida Kagame wamuhaye inshingano zo kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo
Uwayezu yashimiye Perezida Kagame wamugize Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo
TANGA IGITECYEREZO