Kigali

Ibyo wamenya ku ikipe y'igihugu ya Sudani y’Epfo izakina n'u Rwanda mu majonjora ya CHAN 2024

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:20/12/2024 14:25
0


Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, yerekeje muri Sudani y'Epfo ku wa Kane tariki 19 Ukuboza 2024, ikaba izahura n’ikipe y’igihugu ya Sudani y’Epfo (Bright Stars) mu mukino wa mbere w’amajonjora ya CHAN 2024 uzaba ku Cyumweru tariki 22 Ukuboza 2024.



Amavubi aritegura neza kugira ngo azabashe gutsinda uyu mukino ukomeye, aho bizakina na Sudani y’Epfo, igihugu gishya mu mupira w’amaguru nyuma yo kubona ubwigenge mu 2011. Nubwo Sudani y’Epfo imaze igihe gito mu mupira w’amaguru, yakomeje kwitwara neza mu marushanwa atandukanye, ikaba ikomeje gukora impinduka mu ikipe yayo nk'uko byagaragaye mu majonjora aheruka isezerera Kenya.

Ikipe ya Sudani y’Epfo, yitwa “Bright Stars,” ni ikipe ifite amateka make kuko yatangiye kubaho nyuma ya 2011. Uyu mwaka, ni nabwo umutoza Zoran Dordevic wo muri Serbia yahawe inshingano zo gutoza ikipe y’igihugu.

Iyi kipe yamenyekanye ku Isi nka kimwe mu bihugu bihagaze neza muri CECAFA, aho mu 2015 bageze muri ¼ mu mikino ya CECAFA.

Nubwo Sudani y’Epfo itarabasha kugaragara mu marushanwa akomeye nka AFCON cyangwa FIFA World Cup, bahora bakora ibishoboka byose kugira ngo bahangane n’amakipe akomeye muri Afurika. Uyu mwaka, nyuma yo gutsinda Kenya 2-0 i Juba, bafite icyizere cyo kugera kure muri CHAN 2024 babikesheje gusezerera u Rwanda rwigize akaraha kajya he mu mikino ya CHAN.

Ku rundi ruhande Amavubi y’u Rwanda, afite intego yo kugera kure muri CHAN 2024, aho yiteguye guhura na Sudani y’Epfo kandi nayo akaba ashaka gutsinda. Abakinnyi b'Amavubi bakomeje gukora imyitozo ikomeye mu rwego rwo kugira ngo bazajye mu kibuga bafite imyitwarire myiza kandi bashake intsinzi.

Umutoza Jimmy Mulisa yavuze ko ikipe ye yiteguye guhangana n’ikipe ya Sudani y’Epfo, kandi ko bafite icyizere ko bazabona amahirwe yo kubona itike ya CHAN 2024.

Sudani y'Epfo ifite abakinnyi b'ingenzi nka Peter Chol, umukinnyi wo hagati, Johanna Paulino, rutahizamu ukomeye ndetse na Athir Thomas.

Abakinnyi bo kwitega ku ruhande rwa Sudani y’Epfo (Bright Stars)

Peter Chol, umukinnyi wo hagati, ni umwe mu bakinnyi b'ingenzi muri Sudani y’Epfo. Uyu musore w'imyaka 28, ukinira Kator FC, ni we mukinnyi ufite imikino myinshi mu ikipe y’igihugu, aho yagaragaje ubuhanga bwinshi mu kibuga. Uyu mukinnyi amaze gutsinda ibitego 4 mu mikino 41 yagiye akina kuva yahamagarirwa mu ikipe y’igihugu muri 2015.

Johanna Paulino ni rutahizamu w’umuhanga mu ikipe ya Sudani y’Epfo. Uyu musore ukinira Jamus FC i Juba, amaze kugira umwaka mwiza w’imikino, aho yabashije gutsinda ibitego byafashije ikipe ye gutwara shampiyona.Azwiho kugira ubushobozi bwo guhangana na ba myugariro. Ni umukinnyi ufite umuvuduko ukomeye.

Kapiteni Athir Thomas ni myugariro ukomeye. Uyu mukinnyi w’imyaka 37, wahoze akinira ikipe y’igihugu ya Sudani, yemejwe nk’umukinnyi wa Sudani y’Epfo nyuma y'uko igihugu cyabonye ubwigenge. Yakinaga hagati mu kibuga, ariko ubu akaba akina inyuma, aho afite ubuhanga bwo guhuza umukino no kuyobora ikipe. Uyu ni myugariro wa Al Merreikh Bentiu.

Mubajir Kombo ni undi mukinnyi w’ingenzi mu ikipe ya Sudani y’Epfo. Akina ibumoso yataka. Kombo yabashije kugirira akamaro ikipe ye mu bihe byashize, aho yagiye atsindira igihugu cye mu mikino ya CECAFA.

Sudan y'Epfo iracakirana n'u Rwanda kuri iki Cyumweru itariki 22 Ukuboza 2024 mu mujyi wa Juba, naho ku itariki 28 Ukuboza amakipe yombi akinire i Kigali.

Ikipe y'igihugu ya Sudan Y'Epfo izakira Amavubi ku Cyumweru tariki 22  Ukuboza 2024






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND