Kigali

Umwe yakoze indirimbo 30: Umusaruro w’aba- Producer mu 2024

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/12/2024 15:00
0


Mu bijyanye no gutunganya indirimbo mu Rwanda mu mwaka wa 2024, ‘aba- Producers’ bagaragaje iterambere ry'ubuhanga, ubunyamwuga, no guhanga udushya, bigafasha kuzamura urwego rwa muzika nyarwanda.



Abatunganya indirimbo bakoze ku mishinga myinshi y'abahanzi ikomeye, harimo Album n'indirimbo zifite ubutumwa bukomeye kandi zifite ireme. Indirimbo nyinshi zakunzwe n'abakunzi b'umuziki, haba imbere mu gihugu no hanze, zifite umwimerere ukomeye mu gutunganywa.

Mu 2024, hakoreshwaga cyane ikoranabuhanga rigezweho mu gutunganya indirimbo. Abatunganya indirimbo bahuye n'uburyo bushya bwo gutunganya amajwi, bikaba byarafashije gukora ibihangano bifite umwimerere kandi bitandukanye.

‘Aba-Producers’ bamwe bakoze ku ndirimbo z'abahanzi bo mu karere no ku rwego mpuzamahanga. Ibi byafashije kwimakaza isura y'umuziki Nyarwanda ku ruhando rw'isi.

Abatunganya indirimbo bakomeje gutanga umwanya ku bahanzi bashya, bakabafasha gutangira inzira zabo mu muziki, ndetse bamwe muri abo bahanzi bashya bakaba bari mu bagezweho muri uyu mwaka.

Hari indirimbo nyinshi aba Producer bakozeho zabashije gusohoka, ariko hari n’indi myinshi myinshi, itaragiye hanze.

Urugero ni nk’indirimbo Element yakoreye Diamond, Zuchu, Ali Kiba, Rayvanny, Harmonize n’abandi, kandi zose yazirangije muri uyu mwaka.

Muri uyu mwaka kandi habayeho, kwinjiza imiziki mishya n'ifite imizi muri gakondo n'igezweho, bigaragaza ubuhanga bw'abatunganya amajwi mu guhuza injyana zitandukanye.

2024, wayisobanura nk’umwaka ‘Aba-Producers’ b'Abanyarwanda bagaragaje ubushobozi bwo guhangana no kwigaragaza ku rwego rwo hejuru, haba mu gukora indirimbo zifite ireme, kuzamura impano nshya, no gusohora ibihangano bifite ubukombe ku ruhando mpuzamahanga.

Ni ibiki bisabwa kugirango indirimbo ikundwe?

Kugira ngo indirimbo y’umuhanzi ikundwe, bisaba uruvange rw’ubuhanga, ubunyamwuga, n’imbaraga mu kumenyekanisha iyo ndirimbo.

Indirimbo ikora ku mitima y’abayumva igomba kuba ifite amagambo afatika, y’ubutumwa, cyangwa ashimishije.

Kumva ijwi rifite umwimerere cyangwa rihuza n’injyana umuhanzi akoramo bifasha gukurura abafana.

Gutunganya amajwi bifite ireme ni ingenzi cyane. Aba-Producers bafite ubuhanga nka Element, Madebeats, Prince Kiiiz, Kozzy wo muri Country Pro, Bob Pro umenyerewe mu kunononsora indirimbo, Pastor P, Santana, Niz Beat, Knox Beat, Ayo Rush, Jimmy Pro, Trackslayer, cyangwa abandi bazwi, bashobora gutuma indirimbo irushaho gukundwa. 

Injyana (beat) nayo igomba kuba yumvikana neza kandi ihuje n’ubutumwa bw’indirimbo.

Indirimbo ifite ubutumwa bushobora gukorana n’ubuzima cyangwa amarangamutima y’abayumva (urukundo, guseka, kwishima, kwihangana, n’ibindi) ifata imitima ya benshi.

Injyana ikurura abantu: Kumva ibyo abantu bakunda mu gihe runaka (trends) ni ingenzi. Izo njyana zishobora kuba Afrobeats, Amapiano, R&B, cyangwa izindi zigezweho.

Music Video: Video nziza kandi isobanutse ikurura abantu ku ndirimbo. Kuyitambutsa ku mbuga nka YouTube, TikTok, cyangwa Televiziyo nabyo bifasha umuhanzi mu gutuma igihangano kimenyekana.

Imbuga nkoranyambaga: Gukoresha abavuga rikijyana (influencers), gukorera ibikorwa byo kumenyekanisha indirimbo kuri Instagram, TikTok, na Twitter, bishobora kuzamura uko indirimbo yakirwa.

Gukora imikino cyangwa amarushanwa bifitanye isano n’indirimbo ku mbuga nkoranyambaga (challenges), nabyo bituma indirimbo izamuka.

Itangazamakuru: Kugira ubufatanye na Radio, Televiziyo, na za Blogs ni ingenzi. Gukora ibiganiro no kwemeza abantu kumva indirimbo binyuzwa mu biganiro bitandukanye. 

Ikindi umuhanzi asabwa, harimo no kugaragara ku bitaramo bikomeye no gutanga ibitaramo mu buryo bwa Live bifasha indirimbo ye gukundwa cyane.

Kugirango indirimbo isohoke kandi, habamo kwitondera igihe cyo kuyisohora. Kuko habamo gushaka igihe cyiza cyo gusohora indirimbo, nk’ibiruhuko, iminsi mikuru, cyangwa igihe abantu bari guhanga amaso ibintu bishya, byongera amahirwe yo kwakirwa neza.

Umuhanzi agomba kugira uburyo buhoraho bwo kuganira n’abafana no kubatega amatwi, bityo bakumva ko bafite uruhare mu rugendo rwe rwa muzika.

Ariko kandi gukundwa kw’indirimbo biterwa n’ubwuzuzanye bwa buri kimwe: Ubuhanga mu gutunganya umuziki, ubutumwa bukora ku bantu, no kumenya kuyigeza ku bayumva mu buryo bwiza kandi buteguye neza.

Umusaruro w’aba- Producer mu Rwanda muri uyu mwaka

Element ni umwe mu ba Producer bakiri bato mu Rwanda, bagaragaje kwitangira uruganda rw’umuziki muri uyu mwaka, no mu bihe byabanje.

Yakoze indirimbo zakunzwe muri iki gihe, ndetse aracyafite n’indi myinshi abitse. Umwe mu bakora mu Label ya 1:55 AM, yabwiye InyaRwanda, ko muri uyu mwaka Element yakoze indirimbo zirenga 30.

Ashingira mu kuba mu gihe cya mbere cy’uyu mwaka, Element yari yakoze indirimbo 12, ndetse mu gihe cya Kabiri yakoze izi nyinshi zitarasohoka.

Uyu musore yakoze indirimbo ‘Sesa’ ya Ross Kana, ‘C’est La Vie’ ya Yvanny Mpano na Social Mula, ‘Jugumila’ ya Phil Peter, Chriss Eazy na Kevin Kade, ‘Vole’ ya Christopher, ‘Golo’ ya Kipa, ‘Molomita’ ya Nel Ngabo, Kenny Sol na Director Gad.

Yakoze kandi indirimbo ‘Mpa Wowe’ ya Calvin Mbanda, ‘Besto’ ya Okkama na Kenny Sol, ‘Sekoma’ ya Chriss Eazy, ‘Hawayu’ ya Yampano, ‘Ogera’ ya Bwiza na Bruce Melodie ndetse na ‘Milele.

Producer Kiiiz washinze studio ya Hybrid, yabwiye InyaRwanda ko 2024 wabaye umwaka mwiza kuri we, kuko yakoze ku mushinga myinshi y’indirimbo za Bruce Melodie zaciye ibintu hirya no hino ku Isi.

Yavuze ko ‘ari umwaka mwiza ku rugendo rwanjye rw’umuziki’. Ni umwaka avuga ko yabashije no kujya hanze y’Igihugu mu bikorwa by’umuziki.

Ariko kandi atekereza ko muri uyu mwaka yakoze ku mushinga y’indirimbo irenga 20. Kuko yakoze indirimbo ‘Amanota’ ya Dany Nanone, ‘Nditinya’ ya La Reina, ‘Injyana’ ya Juno Kizigenza, ‘Mbalo’ ya Chibo, ‘Ni danger’ ya Bwiza na Danny Vumbi, ‘Iyo Twicaranye’ ya Bwiza na Senderi, ndetse na ‘Zangalewa’ ya Dies Dolla.

Hari kandi indirimbo yakoreye ikinyobwa cya Amstel yaririmbyemo abaraperi benshi, ‘Plenty’ ya The Ben, ‘Luza’ ya Mulix, ‘Foreve’ na ‘Mon Bebe’ za Lisaa ndetse na ‘Avec toi’ ya Marina.

Kiiiz anavuga ko hari indirimbo 7 yakoze ziri kuri Album ‘Colorful Generation’ izajya hanze tariki 17 Mutarama 2025.

Santana Sauce wamamaye cyane mu gukora indirimbo z’abarimo Niyo Bosco na Vestine na Dorcas, yasobanuye ko uyu mwaka waranzwe no gushyira imbere cyane gukorana n’abahanzi bakoranye mu bihe bitandukanye.

Byatumye abasha gukora indirimbo zirindwi gusa (7). Yavuze ko muri uyu mwaka yakoze indirimbo ‘Wowe Gusa’ ya Ariel Wayz, ‘Akanyoni’ ya Okkama, ‘Nzaza’ ya Rumaga na Kenny Sol, ‘Together’ ya Alto, ‘Ihema’ na ‘Neema’ ya Vestine na Dorcas, ‘Ndabihiwe’ ya Niyo Bosco.

Santana ati “Iyi n’iyo mishinga nabashije gukora muri uyu mwaka, ariko hari n’izindi zizasohoka mu gihe kiri imbere. Izi n’izi’abahanzi bazwi mbashije kuvuga, ariko hari n’izindi.”

Producer Kozzy wo muri Country Records, we yabwiye InyaRwanda ko 2024 wabaye umwaka mwiza kuri we, kuko yakoze indirimbo ikubiyemo urukundo rwa Mugisha Benjamin [The Ben] n’umugore we Uwicyeza Pamella.

Niwe watunganyije indirimbo ‘Ni Forever’ ya The Ben, akora indirimbo ‘Follow me’ ya Afrique na Mistaek, ‘See’ ya Run Up, One Time ya Shemi ndetse na ‘Pryamid’ ya Kevin Kade. Bivuze ko muri uyu mwaka yakoze indirimbo eshanu.

Producer Chrisy Neat wo muri Studio Ibisumuzi, yabwiye InyaRwanda, ko muri uyu mwaka “Nari nihaye kwita ku ndirimbo zanjye cyane kurenza iz’abandi.”

Ati “Ubu mfite EP ebyiri zanjye zamaze kurangira. Nkaba nteganya umwaka gukora iz’abandi bahanzi kurusha. Gusa mu by’ukuri n’iz’abandi zirahari, ariko ntizirasohoka bitewe na gahunda banyirazo bafite. Narakoze cyane, ahubwo ibikorwa bizagaragara cyane mu ntangiriro umwaka utaha.”

Producer Knoxbeat niwe wakoze indirimbo esheshantu zigize Album ‘Icyumba cy’amategeko’ ya Bull Dogg na Riderman. Injyana y’izi ndirimbo yacuzwe na IntheCity, ni mu gihe amajwi yafaswe na Knoxbeat, akaba ari nawe uzinonsora.

Iyi Album iriho indirimbo Hip Hop, Miseke igoramye, Amategeko 10, Nkubona Fo, Mu Banigga ndetse na Bakunda Abapfu. Iyi Album ariko kandi yakozweho na ba Producer barimo, Skipper, Dr. Nganji na Firstboy.

Producer akenera ibintu bitandukanye kugira ngo akore indirimbo nziza, birimo:

-Producer agomba kugira ubumenyi buhagije mu byerekeranye n'umuziki, harimo kumenya ibyuma by'umuziki, injyana, no guhuza amajwi n'ibikoresho by'umuziki. 

-Kugira ubushobozi bwo kumva ibyo umuhanzi ashaka no kubishyira mu bikorwa ni ingenzi. Producer kandi agomba kumenya gukorana n'umuhanzi mu buryo bworoheye kandi butanga umusaruro mwiza.

-Agomba kandi kuba ‘Software’ nziza zo gutunganya umuziki nka FL Studio, Logic Pro, cyangwa Pro Tools.

-Agomba kuba afite ibyuma birimo ‘Microphones’, ‘Sound cards’, monitors (amajwi), na MIDI controllers.

-Producer agomba kumenya kurema injyana (beat) inogeye ijwi n'imiterere y'indirimbo y'umuhanzi, kandi itanga ubutumwa bujyanye n'indirimbo.

-Agomba kuba afite ubuhanga mu gutunganya amajwi (mixing na mastering): Bimufasha gutunganya neza amajwi kugira ngo injyana n'amajwi y'umuhanzi bihure, bigira ireme, kandi bikwiriye kumvikana neza aho byanyuzwa hose (Radio, Televiziyo, cyangwa ahandi).

-Producer asabwa kugira ubunyamwuga. Kuko bituma akazi kose ke kagira umurongo, bimufasha kubahiriza igihe, guha agaciro ibitekerezo by'umuhanzi, no gukora mu buryo bwihuse ariko bunoze.

-Producer agomba guhora ashakisha uburyo bushya bwo gukora umuziki, akurikira iby'igihe (trends) ariko nanone agashyiramo umwihariko we.

-Producer mwiza ni uzi gukemura ibibazo byose byavuka mu rugendo rwo gukora indirimbo, yaba ari ibijyanye n'ibikoresho cyangwa ibitekerezo.

-Gutunganya indirimbo nziza bishobora gutwara igihe kirekire, bityo kwihangana no gukomeza gukora ni ingenzi.

-Producer ashobora gukenera abandi nka ba ‘Sound engineers’ cyangwa abashinzwe mastering kugira ngo indirimbo ibe nziza cyane.

Producer Element yakoze indirimbo zirenga 30 zirimo izo yakoreye abahanzi bo mu Rwanda n’abo mu mahanga

Prince Kiiiz yatangaje ko muri uyu mwaka yakoze indirimbo zirenga 20

Kozzy wo muri Country Records, yavuze ko muri uyu mwaka yakoze indirimbo 5 zirimo ‘Ni Forever’ ya The Ben 

Santa Sauce yatangaje ko muri uyu mwaka yarambitse ikiganza ku ndirimbo z’abahanzi bakomeye 7, ariko hari n’izindi zizasohoka

Chrisy Neat yavuze ko muri uyu mwaka yitaye cyane ku bihangano bye, ariko mu 2025 hazatangira gusohoka indirimbo yakoreye abandi 

Producer Knox Beat yakoze Album ‘Icyumba cy’amategeko’ ifatwa nk’uyu mwaka wa 2024 

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'YARAKUZE' CHRISY NEAT YAKOZE

">

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MILELE' ELEMENT YIKOREYE

">

REBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IHEMA' YAKOZWE NA SANTANA SAUCE

">

KOZZY AVUGA KO INDIRIMBO 'NI FOREVER' YA THE BEN YUJUJE UMWAKA AYIKOZEHO

">

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'PLENTY' YAKOZWE NA PRINCE KIIIZ

">
KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM YAKOZWE NA KNOX BEAT

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND