Kigali

Perezida wa Rayon Sports yashwishwiburije Munyakazi Sadate ushaka ibiganiro ku ideni aberewemo

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:19/12/2024 18:07
0


Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée yashwishwiburije Munyakazi Sadate uvuga ko ashaka ibiganiro ku ideni ndetse n'amasezerano atarubahirijwe n'iyi kipe, avuga ko baramutse bagiye mu biganiro byaba ari ugutakaza umwanya.



Twagirayezu Thaddée yabitangaje ubwo yaganiraga na Radio & TV 10 mu kiganiro cy'imikino 'Urukiko rw'Ubujurire'. Yavuze ko batanze ibiganiro na Munyakazi Sadate bijyanye nuko asanzwe ari n'umuyobozi muri Rayon Sports ahubwo ko bamubwiye ko bataganira ku bijyanye n'amasezerano avuga ko atubahirijwe ndetse n'amadeni avuga afitiwe n'iyi kipe bitewe nuko basuzumye bagasanga nta bimenyetso bihari.

Yagize ati "Ntabwo twanze ibiganiro nawe kuko Sadate ni umunyamuryango wa Rayon Sports ndetse ari no mu Rwego rw'ikirenga, ubwose urumva tutaganira gute ahubwo icyo namwandikiye namubwiye ngo maze gusuzuma ibaruwa wanditse n'amasezerano ni byo twagiye tubona birimo amahererekanyabubasha dusanga nta mpamvu yo kuganira kuri ibyo bintu kuko nta kintu kirimo".

Yakomeje agira ati: "Rero turamubwira ngo dukurikije ibyo waduhaye kugira ngo tuganireho nta mpamvu yo gutakaza umwanya kuko nta kintu kirimo gituma tuganira. Nta mpamvu yo kuganira ku mwenda, nta mpamvu yo kuganira kuri ayo masezerano kubera ko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko hari amasezerano yagiranye na Rayon Sports nta n'ikimenyetso kigaragaza ko tumufitiye umwenda".

Thaddée yavuze ko ubwo Sadate yari akiri Perezida wa Rayon Sports nawe ayo masezerano avuga yagiranye n'iyi kipe yambara Ubururu n'Umweru atigeze ayashyira mu bikorwa. Yagize ati "Sadate ni we wagombaga kubona inyungu kuri ibyo bintu (Amasezerano) ari nawe muyobozi wa Rayon Sports? Ntabwo ari umuyobozi yigeze atwereka uburyo ayo masezerano yayashyize mu bikorwa nawe."

Munyakazi Sadate yandikiye Rayon Sports ayibwira ko akeneye ibiganiro ku masezerano kompanyi ahagarariye zifitanye n’Umuryango wa Rayon Sports hamwe n’umwenda uyu muryango umufitiye.

Yagaragaje ko ku wa 17 Mutarama 2018, kompanyi ye ya MK Sky Vision Ltd yagiranye n’Umuryango wa Rayon Sports amasezerano yo gushakira Ikipe ya Rayon Sports abafatanyabikorwa mu by’ubucuruzi.

Ni mu gihe tariki ya 16 Werurwe 2019, indi kompanyi ye yitwa Three Brothers Marketing Group Ltd yagiranye n’Umuryango wa Rayon Sports amasezerano yo gucuruza ibintu byose biriho ibirango by’Umuryango wa Rayon Sports ndetse ibyo byatangiye kubahirizwa ubwo iyi kipe yatwaraga Shampiyona ya 2018/19.

Munyakazi Sadate kandi yagaragaje ko mu bihe binyuranye yagurije Umuryango wa Rayon Sports amafaranga yo kuyifasha mu bikorwa byayo bya buri munsi agera kuri Miliyoni 85 [85.389.000 Frw] hatabariwemo ayo bahaye Umuryango nk’umusogongero w’ibyo bari bagiye gukorana ndetse n’amafaranga batanze mbere ya Nyakanga 2019.

Yavuze ko Umuryango wa Rayon Sports warenze kuri ayo masezerano uha abandi bantu gukora ibyo basezeranye kandi byari bibujijwe none umwenda bamufitiye bakaba bataramwishyura kugeza ubu, akaba ari yo mpamvu yabandikiye iyi baruwa abasaba ko bahura bakaganira kuri ibyo bibazo byose ngo babishakire ibisubizo mu bwumvikane.

Perezida wa Rayon Sports yavuze ko batakwirirwa batakaza umwanya bajya mu biganiro na Sadate bitewe nuko amasezerano avuga yagiranye n'ikipe n'amafaranga avuga aberewemo nta bimenyetso bifite

Munyakazi Sadate avuga ko Rayon Sports imufitiye umwenda w'amafaranga arenga Miliyoni 85 

Perezida wa Rayon Sports yakuriye Munyakazi Sadate inzira ku murima

Munyakazi Sadate ushaka ibiganiro na Rayon Sports ari mu buyobozi bwayo 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND